Ishami ry’ Uburezi

RTTI
RTTI
RTTI
Kigali Integrated College
Kigali Integrated College

Intangiriro

Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro rifasha mu guteza Imbere uburezi rigeza gahunda za Leta  ku bigo by’ Amashuri biri mu Karere ka Kicukiro ndetse rikanakurikirana ishyirwa mubikorwa ryazo. Iri Shami rifasha kandi Abanyeshuri kubona serivisi zitangwa na Leta mu buryo bworoshye kandi bunoze.

Rikurikirana amashuri guhera ku Marerero y’Incuke ukageza no muri za Kaminuza.

Iri shami rifite inshingano zikurikira:

Ø  Guhuza ibikorwa by’uburezi no guhuza  abafatanyabikorwa bakora ibijyanye n’ uburezi  mu   Karere ka Kicukiro;

Ø  Gukurikirana iterambere ry’ireme ry’uburezi mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga mu Karere ka Kicukiro.

Ø  Gukurikirana iterambere ry’ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke n’abanza no gukangurira abantu bakuru batazi gusoma kwandika no kubara kugana amasomero mu Karere Kicukiro.

Ø  Gukurikirana inyubako z’amashuri mu Karere ka Kicukiro.

 

       Kanda ibikurikira urebe amashuri atandukanye mu Karere ka Kicukiro:

       Ø  Amashuri makuru na Kaminuza

       Ø  Amashuri yisumbuye

       Ø  Amashuri ya VTC na TVT

       Ø  Amashuri abanza

       Ø  Amashuri y’Incuke

       Ø  Amarerero

     Bimwe mu bikorwa by’Indashyikirwa mu Burezi mu Karere ka Kicukiro

 

 

1.     Ishuri Rwanda Technical Teachers Institute ( RTTI

 Inyubako y’ishuri rya Rwanda Technical Teachers Institute ( RTTI)  yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta ya Koreya y’Epfo ( Southern Korea).Iyi nyubako yubatswe ku butaka bw’ikigo cy’ ishuri rikuru rya IPRC Kigali, mu kagari ka Gatare, Umurenge wa Niboye , Akarere ka Kicukiro.

 

Ishuri   rya Rwanda Technical Teachers Institute ( RTTI) ryubatswe nyuma yo kubona ko Leta y’u Rwanga ifite umurongo uhamye wo guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro. Byaje kugaragara kandi ko mu Karere ka Kicukiro hari amashuri menshi y’imyuga ariko abarimu bigisha muri ayo mashuri ahanini bakaba barize imyuga ariko batarize uburyo bwihariye bwo kuyigisha.

 

Iri shuri rikaba ari igisubizo ku burezi no ku banyeshuri n’abarezi bigisha mu bigo by’amashuri y’imyuga biri mu Karere ka Kicukiro by’umwihariko no mu gihugu cy’u Rwanda muri rusange.

 

Muri iri shuri hazatangirwa amahugurwa azatuma abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga biga cyangwa bakongera ubumenyi ku buryo bw’imyigishirize igezweho( modern methodologies) y’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ishuri rya RTTI rizatuma kandi abaturage b’Akarere ka Kicukiro by’umwihariko urubyiruko barushaho gukunda imyuga ndetse kwitabira kuyiga.

 

Ishuri rya RTTI kandi rizafasha benshi mu baturage kubona imirimo inyuranye yo gukora mo  mu gihe rizaba ryatangiye nkuko byagenze no mu gihe cyo kuryubaka.

 

2. Kigali Integrated College

Kigali Integrated College ni ishuri  rikuru ryigisha  Ubumenyi ngiro, riherereye mu Murenge wa Nyarugunga , mu Kagari ka Kamashashi , hafi yo ku Mulindi. Iri shuri ryatangiye kwigisha mu mwaka wa 2017 rikaba ryakira abana barangije Amashuri yisumbuye .

 

 Andi makuru k'Uburezi mu Rwanda kanda ahakurikira

      Ø  Ministry of Education

      Ø  Rwanda Education Board

      Ø  Workforce Development Authority 

      Ø  Irembo Platform

      Ø  University of Rwanda

      Ø  High Education Council