Kuri iki cyumweru tariki ya 28-05-2017, Imirenge yose igize Akarere ka Kicukiro yibutse ku nshuro ya 23 abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, iki gikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Kagarama gihuza abana n’ababyeyi bo muri uyu Murenge n’abakozi n’abandi bashyitsi bo nzego z’imirimo itandukanye

 

Abitabiriye baganirijwe amateka ya Jenoside basobanurirwa uburyo bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshingano yo kurera ahubwo bakishora mu bwicanyi.

Mukamana Basilice wari uhagarariye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yatanze ingero zaho abagore bavumburaga abihishe bakabereka interahamwe zikabica. Yashimangiye ko abo bagore bicaga n’abana bato babahungiyeho.

 

Yasabye abana kwiga no gusobanuza biruseho amateka ya Jenoside kandi bakazahora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “turifuza ko abana bacu bakura basobanukiwe neza amateka ya jenoside kuko bizabafasha guharanira ko itakongera kubaho haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi”.

 

Umwe mu bana wari uhagarariye abandi muri uyu muhango yasabye ababyeyi ko barushaho kwegera abana babo bakababwira amateka ya Jenoside ngo kuko usanga hari abatayasobanukiwe neza.

 

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 birakomeje hirya no hino mu turere, ibigo na za Minisiteri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”