Kuri uyu wa mbere tariki ya 12-06-2017 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kicukiro habereye umuhango wo guha ubwenegihugu abanyamahanga 9 nyuma yo kubusaba kandi bakuzuza ibisabwa.

 

Uyu muhango witabiriwe na Vincent Rwamwaga ushinzwe Ubwenegihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Ubuyobozi bw’Akarere, imiryango n’inshuti z’abahawe ubwenegihugu.

 

Abahawe ubwenegihugu ni:

 

Kaneza Kevine  =============== Burundi

Binohera  ====================Burundi

Muwesi Buluhane==============Uganda

Muhizi Arnaud Florent==========Burundi

Niyomukiza Primitive===========Burundi

Kwizera Lyse Danny=============Burundi

Golooba  Mutebi Frederick========Uganda

Narukokerwa Olga Chanelle======Burundi

Kembazi Christine===============Uganda

 

Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bavuze ko bishimiye kuba bemerewe kuba Abanyarwanda mu buryo bw’amategeko.

 

Umwe muri bo witwa Niyomukiza Primitive, Umurundikazi washakanye n’umunyarwanda yagize atiNishimiye kuba ngiye kujya nkora imirimo yose Umunyarwanda akora ntaho mpejwe ubu ndumva noneho mbaye Umunyarwandakazi wuzuye.”

 

Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro amaze kwakira indahiro z’aba bahawe ubwenegihugu yabasabye kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere y’ibindi byose. Ati “Umuntu wakiriye ubwene gihugu agomba kumenya igihugu cye, akamenya indangagaciro na kirazira by’umuco w’igihugu cye”.

Yabasabye kandi  kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ndetse n’iterambere ryabo bwite banimakaza indangagaciro Nyarwanda, bakanagira uruhare muri gahunda zose za Leta.