Perezida Paul Kagame yavuze ko kugeza uyu munsi abantu bihaye gukorera ibikorwa byabo mu bishanga hirya no  hino mu gihugu, ko ibyo bakora bitemewe  bityo bagiye guhagurukirwa mu maguru mashya. 

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari aho usanga abantu  bamwe barashyize inzuri, amashuri n’ibindi bikorwa byangiza  ibishanga, aba bose ngo bagomba kumenya ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko.

 Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo yitabiraga umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2017, mu gishanya cya Nyandungu giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda Perezida Kagame yawukoranye n’abaturage batari bake bavuye mu Turere twa Gasabo na Kicukiro, ukaba  wari uwo gutunganya iki gishanga  mu buryo bubereye ubukerarugendo, ni umushinga uzatwara akayabo ka Miliyari 2.4Rwf.

 Iki gishanga kigiye gutunganywa neza mu buryo bugezweho, bityo abantu bajye bajya kuharuhukira. Gifite ubuso bungana na hegitari 134, bikaba biteganijwe ko cyazaba cyarangije gutunywa mu myaka itanu iri imbere.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye abaturage bitabiriye uyu muganda, avuga ko by’umwihariko gutanganya iki gishanya n’ibindi biri hirya no hino mu gihugu, bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Aha, Umukuru w’igihugu yavuze ko hari henshi hirya no hino mu gihugu aho usanga abantu barafashe ibishanga bagashyiramo inzuri bakororeramo Inka, ahandi bagabashyiramo amashuri n’ibindi bikorwa bibyangiza, avuga ko aba bose banyuranyije n’amategeko.

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari abo  usanga bafitemo ibikorwa mu bishanga, wababaza bakubwira ko ngo babihawe n’abayobozi, gusa we yavuze ko byaba uwo muturage cyangwa uwo muyobozi wamuhaye ibyo byangombwa, bose bakoze ibinyuranije n’amategeko bityo bakaba bari mu makosa.

Ari imbere y’aba baturage, Perezida Kagame yagize ati “Mu Minsi mike ibi biraza gukosoka, ndaburira abafitemo amafamu, abubatsemo amashuri n’ibindi byose ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko, abafite ibikorwa bitandukanye mu bishanga kandi atari ho byagenewe, bagomba kubyimura vuba ibishanga tukabibungabunga.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko  ibishanga bigomba gutunganwa no kubyitaho,  kuko ibi byose bijyana no kuzuzanya k’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku bijyanye n’Umuganda, Perezida Kagame yavuze ko Umuganda werekana gufatanya mu gukora cyane ngo Abanyarwanda bagere kubyo bifuza kandi bibareye.

Yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abasore n’inkumi gukomeza gushyira imbaraga zabo hamwe, bagira imitekerereze myiza hagamijwe kwiyubaka no kubaka u Rwanda

 Source: Izubarirashe.rw

Photo: Village Urugwiro