Mu nama yayo isanzwe yateranye uyu munsi kuwa mbere tariki ya 26-06-2017 ikabera mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kicukiro, Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro yemeje ingengo y’Imari y’Akarere ka Kicukiro y’umwaka wa 2017/2018 ingana n’amafranga y’ u Rwanda Miliyari cumi n’enye, Miliyoni ijana na cumi n’enye n’ibihumbi Magana ane mirongo itanu na bine n’amagana atandatu mirongo ine n’abiri(14.114.454.642).

 

Ni Inama yari yatumiwemo ba Prezida b’inama Njyanama z’imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobozi b’amashami y’imirimo mu Karere ka Kicukiro.

 

Nyuma yo kuyitora no kuyemeza, Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro Eng. Nkubana Dismas yahise ayishyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana Rukebanuka Adalbert amusaba kuzayikoresha neza.

 

Abayitabiriye iyi nama kandi  bagejejweho Raporo za Komisiyo nyuma banakemura ibibazo by’abaturage byashyikirijwe Inama Njyanama.

 

(Turacyabategurira neza iyi nkuru….)