Byari ibyishimo bivanze n’imbyino z’umuco nyarwanda ku Baturage b’Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga ubwo kuri uyu wa gatanu bamurikirwaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi n’ivomero rishya byose byubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byahariwe Icyumweru cy’ibikorwa by’Ingabo (Army Week).

 

Uyu muyoboro uhuza imidugudu 3 ariyo Kabidandi, Kiyanja na Nyacyonga yo mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga ukaba warubatswe ku bufatanye n’abaturage n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (Wasac).

 

Bamwe mu baturage batye muri aka gace barashimira ingabo z’u Rwanda zabafashije zikabazanira mazi mu gihe bavomaga kure bagata umwanya wabo bategereje amazi kubera ubwinshi bw’abantu baba bari ku ivomo bari basanzwe bavomeraho.

Umwe mu batuye muri aka gace witwa Uwimana Drocelle yavuze ko kugira ngo babone amazi byabasabaga kubyuka mu rukerera bajya kuvoma bagakora urugendo rureshya na kilometero ebyiri ngo hakaba nubwo babonye amazi batinze bitewe n’ubwinshi bw’abantu basanze ku mugezi. Uwimana avuga ko kuba begerejwe amazi ari ikimenyetso cyiza cyerekana ko ingabo z’u Rwanda zikunda abaturage kandi ko zikomeje kubitangira zibagezaho ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati “ mfite ibyishimo rweose, eehh! [aseka cyane…] Hashize iminsi mike dukoranye nabo (abasirikari) umuganda batubwira ko mu minsi mike tuzaba tuvoma hafi. Numvaga bias n’ibidashoboka none koko uyu munsi baduhaye amazi meza hafi yacu. Ndishimye kandi rwose turabashimiye cyane”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yasabye aba baturage gufata neza iri vomero barigirira isuku. Yavuze ko ibikorwa byose by’iterambere bimaze kugerwabo bituruka ku miyoborere myiza ihamye u Rwanda rufite; asaba aba baturagegukomeza kubushyigikira. Yagize ati “ aya mazi mubonye ni kimwe mu bikorwa byinshi duteganya kubagezaho. Muyafate neza kandi mugirire isuku aho muvomera n’ibikoresho muvomesha”.

 

 

Uyu muyoboro wuzuye utwaye hafi Miliyoni 15 z’amafranga y’u Rwanda.

 

 

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Karere ka Kicukiro byibanze ku Kuvura indwara zitandukanye mu Bitaro bya Masaka, gufasha muri gahunda yo gutunganya ibishanga, gufasha abaturage kubona amazi meza n’ibindi.