Kuri iki cyumweru tariki ya 27/08/2017, mu Midugudu yose igize Akarere ka Kicukiro abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura. Ibi birori byibanze ku insanganyamatsiko igira iti “ Umuganura, Isoko y’ubumwe n’Ishingiro ryo kwigira”.

 

Ni ibirori byaranzwe mo gusangira ibyo kurya no kunywa gakondo birimo Ikigage, ibigori, imyumbati, ibihaza, umutsima n’ibindi.

 

Byaranzwe kandi n’imbyino gakondo, ibyivugo, kuvugira inka n’ibbindi bihangano bigaragaza umuci gakondo.

 

Mu butumwa yageneye abaturage b’Akarere ka Kicukiro, Umuyobozi wako Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze ko Umuganura abanyarwanda bawukomora ku bakurambere ukaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyo bagezeho bagasangirira hamwe bakanaboneraho gutegura ahazaza habo.

 

Yashimiye abaturage b’Akarere ka Kicukiro umurava n’imbaraga bagaragaza mu kwihutisha iterambere ryabo, abasaba gukomeza gukorera hamwe bityo bakomeze kwiteza imbere.

Yagize ati “ uyu muganura ukomeze kudugashagukorera hamwe mu iterambere nkuko twabigaragaje mu minsi ishize twihitiramo ubuyobozi butubereye. Ibyo gukora biri imbere ni byinshi, dukomeze dufatanye tuzabigereho”.

 

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye:

Mu Murenge wa Kagarama, Mu Mududgudu wa Taba Abaturage bagabiye Inka Umuturage witwaye neza witwa NGARAMBE Theodore.

Mu izina rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro yashyikirije Abaturage b'Umurenge wa Gatenga icyemezo cy'indashyikirwa mu bikorwa by'Umuganda wa 2016/2017.

Ubusabane bwashimishije benshi

Abana bahawe amata batozwa gukunda inka