Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27-09-2017, imiryango 40 itishoboye yo mu Karere ka Kicukiro yahawe inzu 40 zo guturamo zubatswe mu Mudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) wubatswe mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Ayabaraya.

 

Buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda. Ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro (Salon) rurimo intebe n’ameza.

 

Abahawe inzu bahawe kandi ibiryamirwa (matola), igitanda, ibyo kurya bigizwe n’Umuceri, Akawunga, ibishyimbo n’amavuta bizabafasha mu gihe cy’ukwezi.

 

 

Ni umudugudu urimi isoko rusange bahahiramo, ivuriro, icyumba mberabyose (imyidagaduro, inama n’ibindi).

 

 

Ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro abaturage izi nzu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minsiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Harerimana Cyriaque yavuze ko abanyarwanda bose bagomba gutura heza kandi neza kandi ko iyi gahunda iri mu turere twose tw’igihugu.

 

Yagize ati “ Iyi gahunda ni nziza ndetse iri mu gihugu hose kuko buri karere gafite umudugudu w’icyitegerezo nk’uko Perezida yasabye ko hose habaho gahunda yo gufasha abantu bagatura heza, abadafite ubushobozi bwo kwiyubakira batuye mu manegeka bagashishikarizwa kuyavamo.”

 

Yongeyeho kandi ko gutuza abaturage neza biri mu cyerekezo 2020 u Rwanda rufite. Yasabye abahawe inzu kuzifata neza kandi bakarushaho gutekereza ku mishinga yabateza imbere mu gihe kizaza.

 

Abahawe inzu muri uyu Mudugudu bari mu byishimo bidasanzwe bakemeza ko ubuzima bwabo buhindutse ku buryo bugaragarira buri wese.

 

Umwe muri bo witwa Uwizeye Henriette ufite ubumuga bw’ingingo, yabwiye itangazamakuru ko yari abayeho mu buzima bumugoye kandi ko yagorwaga cyane no kubona amafaranga y’ubukode bw’inzu yabagamo mu Murenge wa Gikondo.

 

Yagize ati “ Iyi inzu izamfasha ikintu kinini kuko ndabizi ko namwe mwabaye mu bukode kubera ko iyo nyir’inzu aje akaguhagarara hejuru ngo mpa amafaranga y’ukwezi utayafite biraryana ku buryo ubabara ukabura icyo ukora.”

 

Yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuri gahunda nziza bufite yo guteza imbere abanyarwanda asaba bagenzi be batujwe muri uyu mudugudu kwishyira hamwe bagatekereza icyabateza imbere.

 

 

Kugeza ubu Akarere ka Kicukiro kamaze kugira imidugudu ine yatujwemo abaturage batishoboye muri gahunda yo kuzamura imibereho yabo. Iyo midugudu ni uwa Mulinja uri mu Murenge wa gahanga, uwa Karama uri mu Murenge wa Kanombe, uwa Rusheshe uri mu Murenge wa Masaka n’uyu wa Ayabaraya wahawe iyi miryango 40.

 

 

Ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Masaka birakomeje.biteganyijwe ko hazubakwa inzu 152 zizatuzwamo imiryango 152 itishoboye.