Abageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro barishimira ko bibona kandi bagerwaho na gahunda zose z’iterambere ry’igihugu bitandukanye n’ibihe bya kera cyane aho ugeze mu zabukuru yafatwaga nk’udashoboye.

 

 

Ibi aba bageze mu zabukuru babitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukwakira 2017, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, uyu munsi ukaba wizihirijwe ku biro by’Umurenge wa Gahanga ahateraniye imbaga y’abageze mu zabukuru, urubyiruko n’abandi bari baje kubashyigikira.

 

Mu buhamya bwatanzwe, abageze mu zabukuru barishimira gahunda zitandukanye ubuyobozi bwabegereje zirimo iy’ingoboka bemeza ko yabafashije ikabarinda gusabiriza. Barishimira kandi ko batasigaye inyuma mu ikoranabuhanga kuko abenshi bafite telephone zibahuza n’imiryango yabo. Biyemeje gukomeza gutanga umusanzu wabo w’ibitekerezo byubaka igihugu.

 

Umwe muri bo witwa Gakwisi w’imyaka 74, yagaragaje ibyishimo aterwa no kuba akoresha telephone akaganira n’abamukomokaho bari hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ati” natwe abasaza ikoranabuhanga turarizi ntitwasigaye ngo abato bonyine eri bo baryiharira. Ni ikintu cyiza dushimira ubuyobozi”.

 

 

Mu butumwa bwatanzwe, Abageze mu zabukuru basabwe kurushaho kwitabira gahunda zose za Leta, Kugira ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku ku mubiri n’aho batuye. Basabwe kandi kwiteganyiriza kugira ngo ejo hazaza habo harusheho kuba heza.

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Baingana Emmanuel yasabye abageze mu zabukuru kutiyandarika ahubwo bakaba urugero rwiza rwo kwigiraho aho batuye n’aho bagenda hose. Yabasaye kurangwa n’isuku bityo abato bakabafatiraho urugero. Yagize ati “ ndabasaba ko umuco w’isuku dukomeza kuwukomeraho ugakomeza kuba umwihariko wacu. Birababaza iyo ubonye umuntu ukuze wagakwiye kubera abandi urugero yarishwe n’umwanda… ugasanga ikote rye ryabaye nk’urukwi ubera umwanda. Ibi rero ni ukubyirinda”.

 

 

Ku rwego rw’igihugu, ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru byabereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo. Wibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Duteganyirize ejo hazaza, Duteza imbere ukuzigama”.