Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu yatashye ku mugaragaro stade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket, yubatse mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aho yijeje ko izateza imbere uyu mukino mu Rwanda ndetse ikanakomeza umubano uri hagati y’abanyarwanda n’ibindi bihugu binyuze muri uyu mukino.

 

Imirimo yo kubaka iyi stade yatwaye hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, ifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga.

 

Umukuru w’Igihugu yashimiye umuryango wa Christopher Shale wazanye igitekerezo cyo kubaka iyi stade ya mbere mu Rwanda, avuga ko ari ibyishimo ku gihugu kugira igikorwa remezo nk’iki gishimangira umubano mwiza w’abanyarwanda n’Abongereza.

 

Yijeje ko nta kabuza iyi stade izateza imbere umukino wa cricket mu Rwanda, abanyarwanda bakawukina bisanzuye kandi ku rwego rwiza.

 

Yagize ati “Tuzakoresha byinshi iki gikorwaremezo mu rwego rwo guteza imbere umukino wa cricket. Kizatuma abakobwa n’abahungu b’u Rwanda ku bufatanye n’inshuti zabo zo mu Bwongereza, bazajya baza hano na bo bakajyayo gukina.”

 

Mbere y’uko iyi stade yubakwa amakipe y’u Rwanda ya cricket yajyaga gukinira hanze imikino mpuzamahanga kuko nta kibuga yari afite. Izatuma abanyarwanda bibonera amakipe yabo akina ndetse binakangure urubyiruko rwinshi rwitabire umukino wa cricket.

 

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko iyi stade izazamura urwego rw’abakinnyi ba cricket mu Rwanda na siporo muri rusange kuko ubu bishoboka ko rwakwakira imikino mpuzamahanga.

 

Yagize ati “Nta terambere rya siporo ryashoboka hatari ibikorwa remezo, iyi stade ya cricket ni umutungo w’agaciro uzafasha abakiri bato kandi ugateza imbere uyu mukino muri rusange.”

 

Alby Shale, umuhungu wa Christopher Shale wayoboye uyu mushinga, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yatanze ikibanza kingana na hegitari 4.5 ndetse inakuraho imisoro ku bikoresho byo kubaka iyi sitade.

 

Byari biteganyijwe ko iyi sitade izubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere ni ikibuga gikozwe n’ubwatsi cyamaze kuzura, icya kabiri kikaba ari inzu zirimo aho abakinnyi bazajya bambarira, akabari ndetse n’ivuriro ahazajya hanatangirwa serivisi zo gupima virusi itera Sida. Kugeza ubu haracyabura ibihumbi 250 by’amadolari byo kubaka iki gice.

 

Gutaha iyi stade byabaye nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Gahanga, aho hatangijwe igikorwa cyo kubaka ishuri ryisumbuye rya Karembure.

Umukuru w’Igihugu yakanguriye abaturage gutura mu Mudugudu kuko ari bwo ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, amashuri, imihanda n’ibindi bibageraho mu buryo bworoshye.

 source: www.igihe.com