Kuri uyu wa mbere tariki ya 14/11/2017 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Kicukiro habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'u bufatanye hagati y'Akarere ka Kicukiro na Ibuka ku micungire y'Urwibutso rwa Nyanza. Akarere ka Kicukiro kari gahagarariwe n'umuyobozi wako Dr Jeanne Nyirahabimana, IBUKA ihagarariwe na Perezida wayo Prof. Jean Pierre Dusingizemungu.

Muri ayo masezerano, Akarere kiyemeje kujya gatanga ingengo y'imari ya ngombwa kugira ngo urwibutso rubone abakozi kandi rushyire mu bikorwa gahunda zihoraho zo kwibuka.Ibuka yiyemeje gutegura igenamigambi rirambye ry'urwibutso, kurinda umutekano w'urwibutso, gushaka abakozi no gushyira mu bikorwa gahunda zose zireba urwibutso no kwakira no kuyobora abashyitsi bagana urwibutso.

 

Impande zombi ziyemeje kandi kwagura amaboko no kurushaho gutuma urwibutso rugira ibikorwa bihoraho bijyanye no gukora ubushakashatsi, kwegeranya no kumurika amakuru acukumbuye kuri genocide yakorewe abatutsi.