Kuri uyu wa Kabiri  Taliki ya 14/11/2017,  mu nteko z’abaturage mu murenge wa Gahanga , akagari ka Kagasa;  Abajyanama b’akarere ka Kicukiro  barangajwe imbere na Perezida wa Njyanama y’akarere Bwana Eng. Nkubana Dismas batanze ubwisingane mu kwivuza(Mutuel de Sante) ku imiryango 41 y’abatishoboye igizwe n’Abaturage 175. Abaturage bishimiye icyo gikorwa bakorewe n’Abayobozi babo.