Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yashimiye ku mugaragaro amatorero n’Amadini akorera mu Karere ka Kicukiro uruhare rwayo mu guteza imbere ibikorwa n’abaturage batuye muri Kicukiro. Ibi yabibashimiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/12/2017 mu giterane cyiswe “Kicukiro Shima Imana” cyabereye kuri stade ya IPRC Kicukiro.

 

Iki giterane cyari kigamije gushima Imana, kwishimira ibyagezweho mu Karere ka Kicukiro no kwerekana ibiteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.

 

Iki gitarane cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Patricia Muhongerwa, Dr. Rev. Rutayisire Antoine n’Abandi bashumba b’amatorero, uhagarariye Idini ya Islamu mu Karere ka Kicukiro, Abaririmbyi n’Abandi bayobozi n’abakozi  mu nzego zitandukanye.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yashimiye abanyamadini ibikorwa byiza bakora biteza imbere abaturage. Yagize ati “Hari byinshi twakoze n’umusaruro twagezeho ku bufatanye bwa benshi kandi nk’abizera Imana twizera ko ari yo yabidushoboje. Twafatanyije n’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Kicukiro mu bikorwa binyuranye. Twafatanyijen’inzego za leta n’Umujyi wa Kigali, abikorera n’abaturage. Ni ubufatanye twishimira kandi twifuza ko buzakomeza. Ni yo mpamvu twiyemeje ko buri mwaka tuzajya tugira igihe cyo guterana kugira ngo dushime Imana.”

 

Abitabiriye iki gitaramo bishimiye imikoranire myiza iri hagati y’ubuyobozi bw’igihugu n’Amadini n’Amatorero biyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.

 

Pasiteri Antoine Rutayisire umuyobozi w’Itorero Anglican Paruwasi ya Remera, yibukije abayobozi b’amadini n’amatorero ko kugira amazina aremereye bitazahindura igihugu ahubwo ko bakwiye kwigisha ijambo ry’Imana ku bayoboke banabasaba gukora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Yagize ati “Igihugu cyacu gifite inzozi; kirarota kuva mu bukene, amacakubiri no kuba igihugu cy’intangarugero, abazarotora izo nzozi bari hehe? Hari igihe twirebaho tugasaba ‘abakirisitu’ ngo ‘mugure ikimodoka gihenze,…Dufatane amaboko turote inzozi tubwire Imana tuzirotore.”

 

Bimwe mu bikorwa bikomeye byagezweho ku bufatanye n’amadini n’amatorero birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye, kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, kubaka amavomero rusange n’ibindi byatwaye asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Iki giterane gisoza umwaka kigahuza ubuyobozi n’amadini ni ubwambere kibaye mu Karere ka Kicukiro. Abayobozi bemeje ko kizajya kiba buri mpera y’umwaka y’Umwaka hagamijwe gushima Imana no kuzamura ubufatanye n’amadini n’amatorero.