Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu Karere ka Kicukiro bijeje ubuyobozi bw'aka Karere ko bagiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry'imiryango yabo n'iry'aho batuye. Ibi aba banyeshuri babihigiye imbere y'ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro mu ijoro ryo kuri uyu wakane mu gitaramo cyo gusoza itorero bari bamazemo icyumweru.

 

Ni ku nshuro ya gatandatu itorero ry'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye riba. Aba basoje itorero bagumanye izina ry'ubutore rya bakuru babo "Inkomezabigwi" bongeraho icyiciro batorejwemo bivuze ko izina bahawe ari Inkomezabigwi VI (Inkomezabigwi icyiciro cya gatandatu).

 

Mu gitaramo cy'imihigo y'intore no gutereka intango y'imihigo y'intore ( umuhango wo guhiga kw'intore no kuzituma gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje), aba banyeshuri bagaragaje byinshi bigiye muri iri torero bemeza ko nibabishyira mu bikorwa neza bizabafasha mubuzima bwabo bwa buri munsi.

 

Bagaragaje ko bahawe inyigisho zitandukanye zirimo gukomera ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda na Kirazira. Baganirijwe ku kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe zikunze kwigaragaza cyane mu Rubyiruko.

Umwe muri bo witwa Karinganire Seth yavuze ko bize kwihangira imirimo no gutyaza ubumenyi bwabo ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo ry’aba iry’Afurika cyangwa mpuzamahanga. Yagize ati “Si morale gusa dutahanye. Batwigishije ko dukwiye kwiga cyane ntitwumve ko tuzakora mu Rwanda gusa ahubwo tugatekereza no gusaba akazi mu bigo bikomeye hirya no hino ku isi”.

 

Bavuga kandi ko basobanuriwe bihagije amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bumva neza aho cyavuye n’aho kigeze ubu biyemeza ko bagiye kwitangira igihugu mu gusigasira no kurinda ibyagezweho.

 

Mu mihigo y’izi ntore harimo kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose z'igihugu zirimo kurwanya umwanda n'imirire mibi, kwitabira itorero ry'Umudugudu (rigiye gutwangizwa mu minsi ya vuba), Kurwanya ibiyobyabwenge no gukomeza kuba umusemburo w'iterambere ry'aho batuye.

 

Bahize kandi kubakira abatishoboyeno kwitabira ibikorwa byose by’umuganda, kurwanya imyubakire y’akajagari no gukora uturima tw’igikoni hirya no hino mu Midugudu batuyemo hagamijwe kurwanya imirire mibi mu miryango.

 

Mu ijambo yavuze nyuma yo kwakira iyi mihigo, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yasabye izi ntore kwita kuri iyi mihigo ngo zizayese neza. Ati “Guhiga ni igikorwa kimwe no guhigura n’ikindi gikorwa. Mwumve nezaibyo mwahize, mugende mubishyire mu bikorwa maze dufatanye guteza imbere igihugu cyacu”.

 

Iri toreo ryasojwe none ryari ryatangiye kuwa 06 Mutarama 2018. Mu Karere ka Kicukiro hari site 5 zatorejweho ari zo: ishuri rya St EMMANUEL, STAR SCHOOL,, ESSA NYARUGUNGA, ishuri ryisumbuye rya KAGARAMA n’ishuri rya SICO.

Abatojwe bose hamwe ni 2634. Muri bo 1347 ni abahungu mu gihe  1287 ari abakobwa.