Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018, ba Mutima w’urugo (abagore) bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro bahaye imiryango 6 itishoboye yo muri uyu Murenge ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri.

 

Abaremewe biganjemo imfubyi zirera n’abatishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.


Buri Muryango wahawe 25kg z’umuceri, 10kg za kawunga, 5L z’amavuta yo kurya, 5Kg z’isukari, Ikarito y’isabune, amakayi n’ibahasha irimo 10,000Frw.

 

Igitekerezo cyo guha abatishoboye ibiribwa cyaturutse ku kwishyira hamwe kw’aba bagore batangira kwizigamira buhoro buhoro kugeza ubwo babonye inyungu ihagije bityo ngo bumva batarya bonyine bahitamo no gusangira n’imiryango itishoboye.

 

Umwe mu bahawe ibyo kurya yashimiye aba bagore kuri ubu bufasha. Ati “ Ni ibyishimo. Ntiwareba, heehh {aseka yishimye}. Ibi baduhaye biradufasha cyane. Ubu njye ngiye gukomeza gushakisha akazi ayo nkoreye nyabike kuko mfite ibyo ndya. Ayo nzagira yose batubwiye ko bashobora no kuduha inguzanyo tugatangira ubucuruzi bse”.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Madame Angelique Mukundu yashimiye aba bagore batekereje iki gikorwa cyiza cy'urukundo. Yavuze ko ibi ari ukwihesha agaciro kandi bigaragaza iterambere ry'umugore muri gahunda yo kubaka igihugu no kwita ku bagituye.


Yabasabye kobadakwiye kwihererana ibyiza bakesha kwishyira hamwe bakizigamira ahubwo ko bakwiye no kubigeza ku bandi ba Mutima w'urugo bo mu yindi Mirenge nabo bakiteza imbere.

 

Ba mutima w’urugo bo muri uyu Murenge bavuga ko kwishyira hamwe kwabo kwabafunguriye irembo ribaganisha ku iterambere rirambye. Bavuga ko bazakora uko bashoboye ibyo byiza bakesha kwishyira hamwe bakabigeza no ku bandi bagore cyane cyane bita ku miryango itishoboye ngo nayo yikure mu bukene.

 

Biyemeje kandi gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye no kwizigamira ngo barusheho kwiteza imbere.