Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro gushyira hamwe rukagaragaza abacuruza, abanywa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza benshi mu rubyiruko kandi ari rwo mbaraga igihugu cyubakiyeho ubu no mu gihe kizaza.

Ibi Minisitiri yabisabye uru rubyiruko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018 mu ubwo yifatanyaga narwo mu muganda udasanzwe wari ugamije kwitegura neza ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwali no gusoza igikorwa cy’intore mu biruhuko.

 

Uyu muganda wibanze ku gukora isuku no gutunganya inzira z’abanyeshuri  ku ishuri rya G.S Masaka I ahubatswe ibyumba by’amashuri bishya 12 bifite agaciro ka Miliyoni zigera ku 108 z’amafranga y’u Rwanda.

 

Mu nama yamuhuje n’uru rubyiruko, Ministiri Rosemary Mbabazi yavuze ko urubyiruko rushyize ubushake n’imbaraga mu kugaragaza abakwirakwiza ibiyobwange byacika burundu ngo kuko usanga abenshi  mu bifashishwa kubikwirakwiza no kubinywa ari urubyiruko.  

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge twabirandura kandi bigakunda. Twe urubyiruko dukoresheje imbaraga zacu twamenya ababinywa, aho babinywera n’aho babigura. Icyo dusabwa ni ugutanga amakuru gusa ubundi inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo. Nitubigenza gutyo bizacika kandi ndabyizeye”.

 

Minisitiri Mbabazi yongeyeho ko ari umukoro abahaye kandi ko yizeye ko bazawukora neza nkuko basanzwe besa  indi mihigo bahiga. Ati “ Gushyira hamwe bizatuma abo bashaka kutwicira urubyiruko baruha ibiyobyabwenge tubamenya tubagaragaze hakiri kare. Ni umukoro wa buri wese hano ugomba gukorwa nkuko indi mihigo yose ikorwa.”

 

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye uyu muganda, bagaragaje ko baterwa ipfunwe no kumva cyangwa kubona bagenzi babo bishora mu biyobyabwenge.

Umwe muri bo witwa Christian Mwungeri yavuze ko abenshi bishora mu biyobyabwenge bagamije gukira vuba nyamara ngo batazi ko bahemukira bagenzi babo. Ati “ Nukuri natwe twumva bitaduteye ishema kumva ko benshi mu rubyiruko bishora mu biyobyabwenge. Ibi bituma abo tubana badutakariza icyizere ariko dukwiye gufatanya twese tukabihashya burundu”.

 

Kurwanya ibiyobyabwenge ni umwe mu mihigo urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro rwihaye muri uyu mwaka. Ku bufatanye n’inzego z’umutekano hakaba haragiye hafatwa ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw’Akarereka Kicukiro hatanzwe amakuru yagizwemo uruhare n’urubyiruko.