Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018, mu Karere ka Kicukiro hatashywe ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 16 n’ubwiherero 24 byubatswe n’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’inkeragutabara n’umuganda w’abaturage.

 

Ibi byumba byubatswe mu mashuri ya G.S Masaka I (hubatswe 12) na G.S Ayabaraya (hubatswe 4) bikaba byitezweho gufasha abanyeshuri kwigira ahantu heza kandi hisanzuye.

 

Ni ibyumba bisimbura ibyari bishaje byasenywe nyuma yo kubona ko ari bito kandi ibikoresho bibyubatse byarangiritse ku buryo bishobora guteza impanuka igihe icyo ari cyo cyose.

 

Ibi byumba n’ubwiherero byuzuye bitwaye amafranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 172.

 

Ubwo yatahaga ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi Gasana Janvier yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahise busimbuza ibyumba bishaje bityo abana bakaba bagiye gutangira amashuri bigira ahantu heza kandi hatekanye.

 

Yavuze ko n’ahandi hakigaragara ibyumba byubatswe kera ubu bikaba bigaragara ko ari bito kandi bishaje byasimbuzwa ku bw’umutekano w’ababyigiramo.

 

Yasabye ababyeyi n’abarimu kwigisha abana kubifata neza bityo bikazagirira akamaro n’abo mu gihe kizaza. Ati “kubaka ibi byumba ni igikorwa kimwe ariko no kubyitaho tubigirira isuku birakenewe. Mwigishe abana kwirinda kwangiza ibikoresho bibyubatse, babifaye neza n’abo mu gihe kizaza bazabikoreshe bimeze neza”.

 

Bamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya G.S Masaka I bagaragaje ibyishimo batewe nuko abana babo bagiye gutangira umwaka bigira mu byumba binini kandi bishya. Bavuze iki kigo cyari gifite ibyumba by’amashuri byubatswe kera mu 1985 bikaba byari bito kandi babona bishaje.

 

Umwe muri bo witwa Rachel Mukandekezi yagize ati “ ibi byumba ni binini kandi bitandukanye n’ibyari bihari kuko byari bishaje ku buryo bugaragara. Nizeye ko abana banjye bagiye kwigira ahantu heza bisanzuye kandi n’umusaruro wabo uziyongera.”

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana yavuze ko mu mihigo ya buri mwaka y’Akarere haba harimo umuhigo wo kubaka ibyumba by’amashuri kandi ko n’ibyumba bito kandi bishaje bizakomezwa gusimbuzwa ibishya.