Urubyiruko rwo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kicukiro rwasabwe guhuza imbaraga n’ubushobozi rufite mu guhashya icyorezo cya SIDA kuko kikibangamiye umuryango nyarwanda n’isi yose muri rusange.

 

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne mu birori byateguwe n’Akarere ka Kicukiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya Sida byabereye kuri Stade ya IPRC-Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09/02/2018.

 

Ibi birori byahuriranye no gusoza ku mugaragaro ubukangurambaga bwari bumaze iminsi ine bubera mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kicukiro aho abaturage bakanguriwe kwipimisha ku bushake Virusi itera Sida no gushishikariza abahungu n’abagabo kwisiramuza (gukebwa) nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera Sida.

 

Muri ubu bukangurambaga, abantu 3180 bipimishije ku bushake; 39 muri bo basanga baranduye Virusi itera Sida. Hasiramuwe abantu 26 abandi 800 bakaba bategereje gusiramurwa.  Hanatanzwe udukingirizo 50.000 ku bantu bari badukeneye ndetse banigishwa uko dukoreshwa.

 

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze ko imibare ikomeje kugaragaza ko icyorezo cya Sida kikiriho kandi ko gikomeje guhitana abatari bake. Yasabye urubyiruko gufata iya mbere rugahuza imbaraga mu kurwanya iki cyorezo kuko kibangamiye iterambere ry’abaturage.

 

Yagize ati « Imibare yavuye muri ubu bukangurambaga bw’iminsi ine gusa hari icyo ikwiye kutwigisha twese abari hano. Nta bundi buryo wamenyamo ko wanduye Virusi itera Sida uretse kujya kuyipimisha. Biragaragara rero ko iki cyorezo gihari kandi dukeneye imbaraga z’urubyiruko mu kukirwanya » Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kugira ubumenyi buhagije ku ndwara ya Sida kugira ngo rufashe abakiri bato n’abakuze gusobanukirwa neza  uburyo yandura, ingaruka zayo n’uko yakwirindwa.

 

Umwe mu babana na Virusi itera Sida witwa Niyitegeka Valerie nawe yemeje ko urubyiruko ruramutse  iya mbere mu kwigisha abaturage ububi bw’icyorezo cya Sida, abayandura bagabanuka ngo kuko usanga hari na bamwe muri rwo bayandura kubera ubumenyi buke bayifiteho.

 

Niyitegeka Valerie avuga hashize imyaka itatu yipimishije agasanga yaranduye Virusi itera Sida ariko ngo kuva yabimenya yafashe imiti igabanya ubukana ubundi ngo atangira kwigisha abantu ububi bwa bw’indwara ya Sida. Ati « Nayanduye nkiri muto maze kubimenya nkurikiza inama za Muganga ndetse ntangira gufata imiti igabanya ubukana. Nsanga rero twese nk’urubyiruko dufatanyije mu mbaraga zacu twafasha abaturage kurwanya icyorezo cya Sida kandi byashoboka ».

 

Dr. Japhet Niyonzima wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri iki gikorwa, yasabye abaturage bose muri rusange kwita ku buzima bwabo bibuka kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, abasanze baranduye bagakurikiza inama bahabwa na muganga.

 

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya Sida uyu mwaka iragira iti “Twipimishe Sida, k’uyifite gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye”.