Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buteganya kongera ibikorwaremezo ku buryo umwaka utaha bazaba binjiza miliyari 8.1, zivuye kuri miliyari 5.6 zari zisanzwe zinjira.

 


Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018, mu nama yamuhuje n’abavuga rikumvikana n’abandi bayobozi mu nzego za Leta n’izikorera batandukanye batuye mu karere ka Kicukiro

 

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho iterambere ry’akarere ka Kicukiro rigeze no gufata ingamba zo kuryihutisha. Abitabiriye iyi nama bagejejweho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2017/2018. Banasobanuriwe birambuye igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali by’umwihariko igice kireba Akarere ka Kicukiro bacyunguranaho ibitekerezo. 

Dr. Nyirahabimana yavuze ko muri gahunda y’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, akarere gafitemo umwihariko wako cyane mu bijyanye n’imiturire mu bice bizatuzwamo abaturage n’ibice bizakoreramo ubucuruzi nka bimwe mu bizaturukaho imisoro myinshi akarere gateganya.

 

Ati “Iyo ahantu hamaze gutunganywa habaye aho gutura; ntabwo ikibanza cyo gutura gisorerwa nk’ahabarwaga nk’ubuhinzi. Niba dutunganyije ahagenewe inganda ntabwo ahagenewe uruganda hasora nk’aho gutura gusa, igiciro kigenda kiyongera kuko hari ibihaza bijyanye n’icyo gikorwa kandi bifasha abahari, ibyo biri mu byo tubona bizaduha amafaranga.

 

Mu bikorwa Umuyobozi w’Akarere yeretse abavuga rikumvikana ku bijyanye n’Igishushanyombonera birimo ubuso bungana na 7% by’ahagomba gutunganywa. Ahagenewe gutura hangana na 43%, ahakomye hangana na 26%, ah’inganda hangana na 5%, ahagenewe ubucuruzi hangana n’ahagenewe ibindi bikorwa hangana na 13%.

 

Bamwe mu bayobozi batanze ibitekerezo barimo  Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’AbaminisitiriKayisire Marie Solange (Imboni y’Akarere ka Kicukiro) yasabye buri wese kubigira nk’ibye kugira ngo Kicukiro ibe Akarere k’isuku mu Mujyi wa Kigali kandi kari imbere mu  biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

 

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda Ingabire Marie Immaculée yasabye bagenzi be ko bafatanya bakubaka imihanda.

 

Abitabiriye inama bifuje ko yajya iterana inshuro zirenze 2 mu mwaka kubera umusaruro mwiza w’ibitekerezo bitangirwamo biteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Kicukiro n’imibereho myiza y’abaturage bagatuye.