Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI) Nsengiyumva Fulgence, asaba inzego bireba gukora uko zishoboye ku buryo tariki 15 Werurwe imbuto yose igomba guterwa izaba yagejejwe mu butaka.

 

Ibi yabisabye Abayobozi n’abahinzi bo mu Karere ka Kicukiro, Gasabo na Rwamagana kuri uyu wakane tariki ya 22 Gashyantare 2018, mu muganda udasanzwe witabiriwe n’inzego zinyuranye n’abaturage bo muri utwo turere mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2018 B (Season B) cyatangirijwe ku mugaragaro mu gishanga cya Rugende giherereye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.


Nsengiyumva ashingiye ku makuru MINAGRI yahawe n’Ikigo k’igihugu k’iteganyagihe, atangaza ko mu gihembwe k’ihinga 2018B hatazagwa imvura nyinshi cyane kuko izageza muri Gicurasi. Asaba abagoronome b’utwo turere gukangurira abahinzi guhinga neza ndetse n’inzego z’ubuyobozi zigafatanya n’abaturage kugira ngo habeho kubyaza umusaruro wifuzwa.

Yihanije abagoronome kwirinda za raporo zanditse, zo kuri interineti no ku mpapuro zikenewe ahubwo abasaba kugaragaza intabire ku misozi no mu mibande aho umuntu anyura hose mu bice by’igihugu.


Agira ati: Dushaka kubona intabire zigaragara kandi ziteye kuva mu Mujyi wa Kigali, Iburasirazuba, mu Majyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru ni bwo tuzizera ko imbuto twahinze zishobora kuzabona ya mvura yose dutegereje tuyifate”.

 

Akomeza asaba abo bagoronome gufasha abahinzi kugira ngo imvura yose izabagirire akamaro, kandi hariho n’uburyo bwo kuhira aho Leta yafashije abahinzi muri gahunda ya Nkunganire ku kigero cya 50%.

Nsengiyumva yibukije abo bahinzi ko kugira ngo icyo gishanga bazagikomeze bizaterwa n’uburyo bazagikoresha muri icyo gihembwe cya 2018B kuko hari abashoramari bifuje kugituburiramo imbuto ariko MINAGRI ikakibima kugira ngo abaturage babe ari bo babikora.

 

Nibakurire Wenslas utuye mu karere ka Kicukiro, avuga ko gutangiza igihembwe k’ihinga bituma bahabwa amakuru abafasha mu buhinzi, bikaba n’umwanya wo kugaragariza ibyifuzo byabo abashinzwe ubuhinzi, avuga ko iyo imbuto n’ifumbire  bitangiwe igihe bibafasha gutegura intabire bagatera imvura ikaza ibisangamo.

 

Mu rwego rwo gutanga ubufasha mu kwihutisha igihembwe k’ihinga 2018B, Nsengiyumva akaba yabatangarije ko ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2018 MINAGRI izaba yamaze gutanga imbuto kugira ngo kizabe giteye kandi hakazabaho kubigenzura.

 

Kanda hano urebe andi mafoto menshi