Abafite ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bo mu Karere ka Kicukiro bahuriye hamwe mu imurikabikorwa n’imurikagurisha riri kubera ahazwi nka ExpoGround i Gikondo hasanzwe habera imurikagurisha.

 

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryateguwe n’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako rigamije gufasha ahanini abamurika kumenyana hagati yabo, kumenyekanisha ibyo bakora mu baturage kugira ngo bitabire kubikoresha maze barusheho kwiteza imbere banagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha rizamara iminsi 5 (kuva kuwa 22-26 Gashyantre 2018).

 

Ryitabiriwen’abakora ibijyanye n’ubugeni, ubukorikori, ububaji, serivisi z’ikoranabuhanga, abamurika imideli, abakora ibyo kurya no kunywa, abadozi n’amashuri makuru na za kaminuza n’ibigo bya Leta bitandukanye bikorera  mu Karere ka kicukiro

 

Ubwo yafunguranga ku mugaragaro iri murikagurisha Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’inganda n’ ubucuruzi Michel M. Sebera yasabye abitabiriye iri murikagurisha gushyira imbaraga mu kumenyekanisha no kurushaho kunoza kuko bizongera umubare w’ababagana.

Ati “ ibyo mukora ni byiza. Ntibikwiye kugarukira iwanyu hariya mubikorera. Mubimenyekanishe uko mushoboye kandi murusheho kubinoza bityo ababagana bazazaba benshi kuko bazaba basobanukiwe n’ubwiza bw’ibyo bagura”.

 

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa n’imurikagurisha bemeza ko aya ari amahirwe babonye yo kurushaho kugaragaza ibyo bakora kandi ko biteze umusaruro ushimishije uzaturuka mu babagana.

Sibomana Aimable ukora Imbabura zikoresha amakara make mu guteka ibyo kurya yavuze ko abakiliya be bagiye kwiyongera bakazigura ku bwinshi ashingiye ku bamaze kumusura ubwo hatangizwaga iri murikagurisha. Ati “ benshi barambiwe gukoresha amakara menshi mu gutekandi kandi muri iki gihe igiciro cyayo cyanarazamutse. Iyo babonye izi mbabura zikoresha amakara make barazigura. Nizeye rero ko nzakomeza komgera umubare w’abakiliya”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana yasobanuye ko  iri murikagurisha ari umwe mu mihigo y’Akarere ya 2017/2018. Yishimira ko abenshi mu bamurika ari urubyiruko abenshi bakaba ari abihangiye imirimo.

Yongeyeho ko rizafasha abarigana kumenya aho ibikorerwa mu Rwanda biherereye n’ababikora bityo barusheho kubimenya no kubikoresha.

 

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa iwacu (made in Rwanda ) mu Karere ka Kicukiro ribaye ku nshuro yambere ariko ubuyobozi bwemeza ko rizajya riba buri mwaka. Ryitabiriwe n’abamurika bagera ku 100 rikaba rifite insanganayamatsiko igira iti “ Tumenye kandi dukoreshe iby’iwacu”.

 

Kanda hano urebe andi mafoto menshi y'Umuhango wo gufungura ku mugaragaro