Uyu munsi kuwa 08 Werurwe 2018, ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore y’akarere ka Kicukiro yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda abo mu Ngabo z'u Rwanda igitego kimwe ku busa (1-0) mu mukino wabahuje kuri Stade ya Kigali iherereye I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

 

Ni amarushanwa y'imikino yateguwe n'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore.

 

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe na Ministre w'abakozi n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal, Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali n'intara y'iburasirazuba Gen. Mubarak Muganga n'abandi bayobozi n'abakozi mu nzego zitandukanye

 

Mu ijambo yavuze mbere yo gutanga ibihembo no gushimira amakipe yitwaye neza, Ministre w'abakozi n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yabwiye abagore ko ibikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nabo babigizemo  uruhare bityo batagomba kwisuzugura no kwemera gusuzugurwa.

 

Yanabakanguriye kugana ibigo by’imari bakizigama kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bareke kujya bahora bumva ko bagomba gusaba kandi bafite ubushobozi bwo gukora bakunganirana n’abagabo mu kuzamura imiryango yabo.

 

Uyu munsi kandi wari wizihijwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro

 

 Imirenge yose igize Akarere ka Kicukiro yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore n’umukobwa hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twubaka u Rwanda twifuza”.


Ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi. Ibi birori byitabiriwe n’Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko Hon. Uwayisenga Yvonne, Abahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye.


Hon. Uwayisenga Yvone yasabye abagore kuba urugero rwiza rw’aho batuye bityo abato bakabigiraho. Yabasabye gutinyuka bagakora imishinga minini ibabyarira inyungu.

 

Mu Mirenge yose abagore baremeye bagenzi babo bize imyuga ibikoresho bitandukanye birimo imashini zidoda n’ibikoresho by’ibanze, Gaz zo gutekaho n’ibikoresho byazo, Matelas n’ibindi bikoresho bitandukanye bibafasha kwiteza imbere.