Kuwa 07/04/2018, mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro byabereye muri G.S Camp Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu w'Intwari.

 

Abitabiriye iki gikorwa bagejejweho ikiganiro k'Umwihariko wa Jenoside n'aho itandukanira n'ubundi bwicanyi cyatanzwe na Hon. Rwigamba Fidele.

Nyuma yo kumva ubuhamya bwatanzwe n’uwarokokeye muri aka gace, Abitabiriye iki gikorwa bakurikiye bose hamwe ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Republika yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi.

 

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  “Twibuke Twiyubaka”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo muri G.S Camp Kanombe.

Hon. Rwigamba Fidele atanga ikiganiro k'Umwihariko wa Jenoside n'aho itandukanira n'ubundi bwicanyi.

Nyiramana Odette warokokeye muri aka gace yatanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyujijwemo bajya kwicwa.

Abitabiriye bumva Ijambo rya Nyakubwa Perezida wa Republika yagezaga ku Banyarwanda.

Abahanzi batandukanye baririmbye indirimbo zisaba Abanyarwanda kwibuka biyubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana ageza ku bitabiriye uko gahunda yo kwibuka izagenda hirya no hino mu Mirenge.

Abaturage baturutse hirya no hino bari bitabiriye kwitabira gahunda zose zo kwibuka ziteganyijwe hirya no hino mu Midugudu