Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Perezidante w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille kuri uyu wa 11 Mata 2018 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hibukwa by’umwihariko Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi aho bari bazihungiyeho mu ishuri rya ETO Kicukiro (ubu ni IPRC Kigali). Izi ngabo zari ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahorro mu Rwanda (MINUAR).

 

Yagize ati « Mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugomba guhozaho kuko hari abatarashizwe, barimo Abanyarwanda bake batarava ibuzimu ngo bajye ibuntu, bagikomeje kwigisha abana babo amacakubiri, babaha inyigisho mbi z’urwango.

Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kubarwanya mu buryo bwose bushoboka. Ntidukwiye gutegereza ibyo bavuze, ahubwo dukwiye gufata iya mbere tukagaragaza amateka yacu nyakuri ».

 

Abarokotse bwicanyi bwo muri iki kigo bavuga ko bari bihishe muri iki kigo nyamara Interahamwe zakizengurutse basaba izi ngabo kutabasiga ariko zibabera ibamba, zipakira ibikapu byazo zitangira kugenda. zikimara gusohoka Interahamwe zahise zinjira zitangira kubakubita imihoro n’amahiri arimo imisumari zari zifite, zirangije zibatondesha umurongo zibakura mu kigo zibajyana i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira.

Ibikorwa byo kwibuka izi nzirakarengane byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse mu ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro (ubu ni IPRC Kigali) rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho izi nzirakarengene ndetse n’abandi bagiye bavanwa mu duce dutandukanye biciwe. Iyi nzira kandi niyo izi nzirakarengane zanyujijwemo zijyanwa kwicirwa i Nyanza, aho bagendaga bakubitwa, bicwa, banakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

 

Hashyizwe kandi indabo kumva ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 11000 bashyinguye muri uru rwibutso hanafatwa umunota wo kwibuka bucece izi nzirakarengane.

 

Mu buhamya yatanze, Kwitonda David warokokeye warokowe n’inkotanyi zamukuye mu mirambo aha i Nyanza ya Kicukiro, yagarutse ku bugome Abatutsi biciwe i Nyanza bagiye bakorerwa mu nzira yose mbere yo kubageza aha i Nyanza aho abishi babanje kubateramo amagerenade nyuma bakabahukamo n’imihoro bahorahoza abatari bishwe n’izo gerenade

 

Mu kiganiro yatanze Dr Bideri Diogène, Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yibanze ku kugaragaza  ruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasobanuye ko MINUAR (ubutumwa bwa’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda) yoherejwe mu Rwanda hatitawe ku bwicanyi bwakorwaga na Leta ya Habyarimana guhera mu 1990 kandi nyamara imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu bihugu by’i Burayi ndetse no muri Afurka yaje mu Rwanda muri Weruwe 1993 gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’iyi Leta ibisabwe n’imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira wa muntu aho muri raporo yayo yavuze ko ubwo bwicanyi bwari Jenoside kandi yari irimo gukorerwa Abatutsi.

 

Naho Karamaga Thaddée, umurinzi w’igihango wahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana, mu buhamya yatanze yagaragaje uko urwango ku batutsi rwigishwaga abasirikare kuva na mbere ya 1994 aho Abasirikare b’Abatutsi batotezwaga na bagenzi babo b’Abahutu.

 

Perezida wa IBUKA, Prof  Dusingizemungu Jean-Pierre yibukije ibihugu bimwe na bimwe bigicumbikiye cyangwa binakingira ikibaba abacuze umugambi wa Jenoside ndetse n’abayikoze kudakomeza kubahishira bakabacira imanza cyangwa bakabohereza kuburanira mu rwanda ku nyungu z’ubutabera.

 

 

www.cnlg.gov.rw