Kuva kuwa 14/05/2018 kugeza kuwa 19/05/2018 mu Mujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize habaye ‘icyumweru cy’Imujyanama mu Mujyi wa Kigali’. Iyi ni gahunda ihuza Abagize Inama Njyanama kuva ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kugeza ku bagize Inama Njyanama z’utugari  aho begera abaturage bakabaganiriza ku ruhare rwabo mu bibakorerwa bakanabagezaho ishyirwamubikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta.

 

 

Icyumweru cy’Umujyanama mu Mujyi wa Kigali cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwawe nanjye mu kwihutisha iterambere”. Iyi gahunda yari igamije gusobanurira abaturage gahunda nshya ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), gukemura ibibazo abaturage bafite cyane cyane ibirebana n’imibereho myiza yabo (human security), kugira inama inzego zibanze kugira ngo zirusheho guha serivisi inoze abaturage n’ibindi.

 

 

Ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, iyi gahunda yatangijwe kuwa 15/05/2018 mu Mirenge ya Masaka, Nyarugunga na Kanombe cyitabirwa n’Abaturage, Abajyanama b’Umujyi wa Kigali n’ab’Akarere ka Kicukiro.

 

Bimwe mu bikorwa byaranze iyi gahunda mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro

 

Mu Murenge wa Masaka:

Abajyanama bafatanyije n'abaturage b’Akagali ka Gako guhoma igikumba rusange mu rwego rwo guca burundu kurarana n'amatungo mu inzu imwe. Nyuma bakomereje mu nteko y’Abaturage mu Kagari ka Gitaraga.

Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Mu Murenge wa Nyarugunga:

Igikorwa cyabereye mu Kagari ka Kamashashi mu Mudugudu wa Kibaya cyitabirwa n’Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali n’abandi bajyanama. Abajyanama bakoze umuganda wo kubakira umuturage utishoboye ubwiherero.

 

Mu Murenge wa Kanombe:

Igikorwa cyabereye mu Kagari ka Busanza cyitabirwa na Vice President w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali na President w'Inama Njyanama y'Akarere n’abandi Bajyanama. Bakoze umuganda wo gusana inzu n’ubwiherero bw'umukecuru witwa Kandanga Candide.

 

Abajyanama bakoze umuganda wo gusana inzu n’ubwiherero bw'umukecuru witwa Kandanga Candide.


Kuwa 16/05/2018, Icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Kicukiro cyakomereje mu Mirenge ya Gahanga, Gikondo na Kicukiro cyitabirwa n’Abaturage, Abajyanama b’Umujyi wa Kigali n’ab’Akarere ka Kicukiro.

 

Mu Murenge wa Gikondo:

Abajyanama bafatanyije n'abaturage b’Akagari ka Kagunga gukora umuganda wo kubakira umuturage utishoboye witwa Claude Tuyishimire ubwiherero n'igikuta  cy'inzu. Nyuma abitabiriye iki gikorwa bose bahuriye mu nama baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere. Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Mu Murenge wa Kicukiro:

Abajyanama bafatanyije n'abaturage b’Akagari ka Kagina guhinga ibihumyo muri gahunda yo kurwanya imibirire mibi. Ibi bihumyo byahinzwe umurima w'igikoni uhuriweho n'abaturage batuye mu Mudugudu wa Gashiha akagari ka Kagina. Nyuma abitabiriye iki gikorwa bahuriye mu kigo St Francois d'Assise baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere. Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu Murenge wa Gahanga:

Abajyanama bahuye n’abaturage b’Akagari ka Kagasa mu nama baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere, banafatanya n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

 

 

Kuwa 17/05/2018, Icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Kicukiro cyakomereje mu Murenge wa Kigarama n’uwa Gatenga, cyitabirwa n’Abaturage, Abajyanama b’Umujyi wa Kigali n’ab’Akarere ka Kicukiro.

 

Mu Murenge wa Kigarama:

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali Busabizwa Parfait. Abajyanama bafatanyije n'abaturage b’Akagari ka Kagunga gukora umuganda wo gusana inzu yasenywe n’ibiza y’umuturage witwa Ndahimana Dany ndetse banatera igipande ku nzu y’umuturage witwa Kabageni Tabu mu Kagari ka Bwerankori.

Nyuma abitabiriye iki gikorwa bose bahuriye mu nama baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere. Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Mu Murenge wa Gatenga:

Abajyanama bafatanyije n'abaturage b’Akagari ka Nyanza gukora umuganda wo gutunganya umuhanda Nyanza-Murambi. Nyuma abitabiriye iki gikorwa bahuriye mu nama baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere. Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

 

 

Kuwa 18/05/2018, Icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Kicukiro cyakomereje mu Murenge wa Niboye n’uwa Kagarama, cyitabirwa n’Abaturage, Abajyanama b’Umujyi wa Kigali n’ab’Akarere ka Kicukiro.

 

Mu Murenge wa Kagarama:

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro Eng. Nkubana Dismas. Abajyanama bafatanyije n'abaturage b’Akagari ka Rukatsa gukora umuganda wo kubaka ubwiherero bwumuturage utuye mu Mudugudu wa Nyacyonga .

Nyuma abitabiriye iki gikorwa bose bahuriye mu nama baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere. Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Mu Murenge wa Niboye:

Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Niboye cyitabirwa n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Rutabingwa Athanase n’abandi Bajyanama.

Nyuma abitabiriye iki gikorwa bahuriye mu nama baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere. Abajyanama bafatanyije n’Abayobozi kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.