Ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro, Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Global Initiative for Environment and Reconciliation Rwanda (GER) ubitewemo inkunga n’Umuryango Force for Change  wakanguriye abanyamadini gushyira ireme mu nyigisho bigisha zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe mu mahugurwa y’Umunsi umwe yateguwe n’umuryango Global Initiative for Environment and Reconciliation (GER) agahuza abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye inzego z’umutekano, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, abarinzi b’igihango n’amashyirahamwe y’urubyiruko ruharanira ubumwe n’ubwiyunge.

 

Global Initiative for Environment and Reconciliation  (GER) ufite intego yo kubanisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge binyuze mu gusaba Abakoze Jenoside kuvugisha ukuri bakiyunga n’abo biciye kandi bagatanga amakuru y’uko Jenoside yakozwe bakanerekana ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 

Musore Innocent uhagariye Global Initiative for Environment and Reconciliation (GER) yavuze ko abanyamadini bakwiye kurushaho kunoza inyigisho batanga zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abanyarwanda barusheho gusobanukirwa neza n’icyo kwiyunga ari cyo bityo barusheho kubana mu mahoro.

Yavuze ko Uwarokotse n’uwagize uruhare muri Jenoside bahuriye mu biganiro nk’ibi habaho umuco wo kubwizanya ukuri bityo hakabaho kubabarira no kwiyunga.

Yagize ati “ Uwarokotse aba yibaza byinshi byerekeye aho abe bajugunywe. Akaneye uhamwereka ngo abashe kubashyingura mu cyubahiro. Uwishe na we aba afite ikibazo ku mutima yibaza aho azahera atanga ayo makuru. Ibiganiro nk’ibi rero bizabafasha kubwizanya ukuri, amakuru amenyekane bityo abantu barusheho kwiyunga”.

 

Jean Claude Audergon umwe mu bahagarariye umuryango Force for change yashimye ibikorwa by’abayobozi b’Akarere na Global Initiative for Environment and Reconciliation (GER) avuga ko bazakora uko bashoboye kose bagafasha uyu muryango gushyira mu bikorwa intego ufite wo guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda no gukumira amakimbirane. 

 

Yavuze kandi ko uyu muryango utakora wonyine ahubwo ko uruhare rw’abanyamadini, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bafashamyumvire rukenewe kugira ngo intego yo kubanisha abanyarwanda mu mahoro izagerweho nta nkomyi.

 

 

Ibiganiro nk’ibi byakozwe mu Karere ka Bugesera na Gasabo bikazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.