Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, Abagore 500 baturutse mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kicukiro bahawe impamyabumenyi (Cetificates) nyuma y’uko basoje amasomo ku Ikoranabuhanga (ICT) no kwihangira imirimo.

 

Ibirori byo guhabwa izi mpamyabumenyi byabereye mu cyumba cy’inama cy’ ishuri rikuru ry’imyuga rya IPRC-Kigali byitabirwa n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali Umuhoza Aurore ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Angelique Mukunde, abaje bahagarariye ibigo na za Ministeri n’abandi bakozi mu nzego z’imirimo itandukanye.

 

Mu ijambo rye ry’ikaze, n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Angelique Mukunde yavuze ko aya masomo azafasha aba bagore kurushaho kunoza ibyo bakora, kubimenyekanisha no guhanga ibishya bibateza imbere.

Yabasabye kwishyira hamwe maze bagakoresha ubumenyi bahawe mu mirimo ibateza imbere nko gukoresha servisi z’irembo no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Yagize ati “mwatweretse ko mwize gukoresha internet. Mukwiye kuyibyaza umusaruro mugakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukurura abakiliya baza guhaha ibyo mukora. Ibyo rwose birashoboka icyambere ni ubushake”.

 

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Aurore yavuze ko akurikije aho isi igeze nta mugore ukwiye guhezwa mu iterambere cyane cyane iryo gukoresha mudasobwa no kumenya amakuru y’ibibera hirya no hino ku isi.

Ati “amasomo bize agiye kubafasha kwihangira imirimo, ikoranabuhanga kandi rizabafasha kwamamaza ibyo bazakora. Ibintu byinshi muri iki gihe, mu buzima busanzwe bikenera ikoranabuhanga; nko gufasha abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyura imisoro hifashishijwe Irembo n’ibindi, kumenya uko iteganyagihe rihagaze, kwivuza hifashishijwe telefoni zigendanwa n’ibindi byose bikenera iryo koranabuhanga.”

 

Bamwe mu bagore bahuguwe bagaragaje ibyishimo no guhiga ibyo bagiye gukora bibateza imbere ndetse bakazanakora uko bashoboye ibyo bize bakabigeza no kuri bagenzi babo.

Umwe muri bo witwa Mujawamariya Spéciose utuye mu Murenge wa Niboye, yavuze ko aya masomo y’ibanze bize kuri Mudasobwa abafunguriye imiryango yo kwiga biruseho no gufasha bagenzi babo bahurira mu makoperative kumenya mudasobwa.

Ati “ Rwose twumvaga ko mudasobwa ikoreshwa n’abantu baminuje cyane. Aya masomo yaradutinyuye ku buryo twarushijeho kugira inyota yo kwiga byinshi kuri mudasobwa. Ubumenyi dukuyemo tuzabugeza no kuri bagenzi bacu maze nabo barusheho kwiteza imbere twese bitugirire akamaro”.

 

Aya mahugurwa  ni umwe mu mihigo y’Akarere ka Kicukiro y’umwaka wa 2017/2018. Yatanzwe n’ Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Better Future for Generation ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro.

 

Biteganyijwe ko amahugurwa nkaya azakomeza kubaho mu myaka iri imbere akazajya ahuza abagabo n’abagore bakigishirizwa hamwe, mu rwego rwo kugendera mu murongo w’iterambere igihugu kigamije nta n’umwe usigaye inyuma.