Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rwagaragarije ubuyobozi n’ibigo bya Leta bishinzwe kubatera inkunga mu buryo bwo kwihangira imirimo no kuva mu bushomeri ko inzego zibashinzwe zikwiye kubegera kurushaho, abafite imirimo bihangiye bagafashwa mu gusobanukirwa no kugera ku nkunga Leta ibateganyiriza bakarushaho kurandura ubushomeri mu rubyiruko.

Ibi nibimwe mu byagarutsweho n’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro, kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena 2018 mu Nteko Rusange yarwo yateranye ku nshuro ya 11 ifite nsanganyamatsiko yo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, udushya mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Maniraguha Emmanuel, wahanze umurimo wo gukora serivisi za hoteli n’ubukerarugendo, yavuze ko ashima gahunda Leta iba yaratekereje igashyiriraho urubyiruko mu kurworohereza kubona inguzanyo yo gushyira mu bikorwa imishinga y’urubyiruko ariko hakiri uburyo zimwe zigoranye kuzishyira mu bikorwa, bigisaba ko begerwa bakumva ingorane zikirimo.

Ati “Urugero nka gahunda ya VUP mu mirenge, aho buri murenge uba ugenewe amafaranga yo gufasha abantu nk’urubyiruko aho mushobora kwishyira hamwe muri abantu barenze 10 kuzamura bakabaha inguzanyo ya miliyoni eshatu, iri ku nyungu nto ya 11%.

Nkanjye narabigerageje, bakubwira ko  iyo nguzanyo uzayishyura mu gihe cy’umwaka umwe; nk’umuntu w’urubyiruko utangiye ubucuruzi vuba niba baguhaye miliyoni eshatu, kugira ngo mu mwaka umwe ube wishyuye narabaze nsanga wajya wishyura nk’ibihumbi 250 ku kwezi, ukabura ikintu wakora ngo ube uyishyuye muri uwo mwaka ukakibura”.

Umukozi w’Ikigo k’igihugu k’iterambere RDB, ushinzwe gukurikirana ibijyanye no guhanga umurimo, Musonera Abdul, yavuze ko bishoboka ko hari n’abashinzwe kubaha izo serivisi batazibahera ku gihe.

Ati “Mu by’ukuri gahunda zo ziba zihari, ndetse n’abo zigenerwa bazwi, wenda igikenewe ni ubukangurambaga kugira ngo abagenerwabikorwa babashe kuzimenya, n’abantu babishinzwe babashe kuzibahera ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayingana Emmanuel, yavuze ko ibitekerezo n’ibibazo urubyiruko rwagaragarije ubuyobozi mu mikoranire bigiye kuba intangiriro y’imikoranire myiza. 

Imvahonshya.co.rw