Nyuma y’isuzuma ryakozwe harebwa uko Imirenge igize Akarere ka Kicukiro yarushanijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo y’Imirenge y’umwaka wa 2017/2018, isuzuma ryagaragaje ko Umurenge wa Nyarugunga ari wo waje ku isonga mu kwesa neza imihigo y’Imirenge y’umwaka w’ingengo y’imari ushize.

 

Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangaza imyanya n’amanota imirenge yagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017/2018 cyahuje Ubuyobozi bw’Akarere , Abagize inama Njyanama y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari, abakozi b’Imirenge n’ab’utugari n’Abayobozi b’amashami y’imirimo mu Karere ka Kicukiro.

 

Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira umukono ku mihigo y’umwaka wa 2018/2019 aho abayobozi n’abakozi b’Imirenge n’Utugari basabwe kuzayesa neza.

 

Nyuma yo gutangaza uko imirenge yarushanyijwe mu kwesa imihigo, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye imirenge yitwaye neza ayisaba kudasubira inyuma.

Yavuze ko isuzuma ritibanze gusa ku kurebe uko imihigo imirenge yahize yeshejwe ahubwo ko ryanarebye uko abayobozi bakorana n’abaturage n’abakozi bayobora. Yagize ati “ Twarebye uko abayobozi begera abaturage, imibanire yabo ndetse n’uko bakorana n’abakozi bashinzwe kuyobora”.

 

Imirenge y’Akarere ka Kicukiro yakurikiranye mu kwesa imihigo ku butyo bukurira:

UMWANYA

UMURENGE

AMANOTA KU IJANA

1

NYARUGUNGA

83,5%

 

2

KICUKIRO

82%

 

3

MASAKA

81,2%

 

4

KIGARAMA

80,1%

 

5

GATENGA

79,8%

 

6

KAGARAMA

79,7%

 

7

GIKONDO

78,6%

 

8

NIBOYE

74%

 

9

KANOMBE

72%

 

10

GAHANGA

68%

 

 

Mu gukora isuzuma hibanzwe ku kureba uko imihigo yeshejwe, imitangire ya Raporo y’imihigo, kubika inyandiko zijyanye n’imihigo n’ibindi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yasabye Imirenge itaritwaye neza kwikosora bityo uyu mwaka ikazahigura neza imihigo yahize. Yavuze ko kwesa neza imihigo bijyana no kuyirangiza neza ku gihe ndetse ikaba inafite impinduka nziza ku buzima bw’abaturage.

 

Muri iyi nama hafashwe icyemezo ko amashami y’imirimo mu Karere ka Kicukiro nayo azajya asuzumwa uko yesheje imihigo ashinzwe gukurikirana.