Uhagarariye urwego rw’Inkeragutabara mu karere ka Kicukiro Maj. Karasira Eugene yatanze ubutumwa bukangurira abagize Irondo ry’umwuga mu murenge wa Gatenga basoje amahugurwa gusobanukirwa n’inshingano bafite, abashishikariza kumenya umubare w’abo barinze kugira ngo bafatanyije n’izindi nzego zibakuriye babashe kubacungira umutekano.

 

Ibyo byagarutsweho mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ukwezi kumwe y’abagize irondo ry’umwuga bo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro 165 kuri uyu wa 13 Nzeri 2018.

 

Maj. Karasira agira ati: “Iyo urinda umuntu, uko umukurikirana ninako nawe agukurikirana, ntiwarinda umuntu utazi bityo murahamagarirwa kumenya abo murinze, mumenye kwa kanaka, abahatuye, uko babaho nibwo muzamenya amakuru yabo murinze”.

Maj. Asaba urwo rwego gutangira amakuru ku gihe kugira ngo agere ku nzego zibakuriye zibafashe mu kurinda ibyaha kuko amakuru atangirira aho baba bari ubwabo kandi ahari ibibazo baba bahazi neza ariko bakaba batarashobora kwitandukanya nabyo.

 

Agira ati: “abanywa urumugi n’abarucuruza muba mubazi, ndabasaba kuba inyangamugayo, kuba abanyakuri kugira ngo murinde umutekano kandi mukarangwa n’indangagaciro bityo abaturage bandi bakabareberaho. Mwitandukanye n’ababashukisha ruswa ngo mubakingire ikibaba mu byaha bakoze”.

 

Ushinzwe irondo ry’umwuga mu murenge wa Gatenga Mutanguha J Claude atangaza ko abanyerondo bahuguwe ku masomo 15 ku bintu bitandukanye birimo amasomo ajyanye n’ubuzima, gukumira ibyaha, ikinyabupfura, imikoranire n’inzego, gucunga umutekano n’ubwizigamire. Agashimangira ko buri kwezi abanyerondo b’umwuga bazajya bahugurwa ku isomo runaka rigamije kubongera ubumenyi.

 

Umuyobozi w’umwe mu midugudu igize Gatenga unahagarariye bagenzi be ari nabo bashinzwe irondo bya hafi Murangira Fazili yatangaje ko abaturage bamaze kugirira ikizere urwo rwego kubera umusaruro rubagaragariza kandi aboneraho gushima abaturage kubera bahemba abanyerondo b’umwuga bakanabashakira imyambaro.

 

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’igenamigambi muri sosiyete y’ubwishingizi Radiant Gakuru James, avuga ko nk’umufatanyabikorwa w’akarere ka Kicukiro mu by’umutekano bagaragaje uruhare rwa Radiant mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa irindo ry’umwuga mu murenge wa Gatenga basinyana amasezerano y’umwaka umwe mu bwishingizi ku banyerondo.

 

Gakuru avuga ko batanze ubwishingizi bw’impanuka kuri abo banyerondo 172 mu gihe bari mu nzira bajya ku kazi, bari mu kazi n’igihe bari mu nzira bakavamo kandi bakaba bafite gahunda yo kuyagurira mu yindi mirenge igize kicukiro.

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga muri Kicukiro Manevure Emmanuel ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwabashyiriyeho urwego rw’Irondo ry’umwuga n’uruhare rwaryo mu kunganira izindi nzego zisanzwe zihari mu kubungabunga umutekano w’igihugu.