Abajyanama b’ubuhinzi 141 babaye indashyikirwa mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro ikorerwamo ubuhinzi bahawe ibikoresho bigezweho by’ubuhinzi bizabafasha gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iyamamazabuhinzi muri gahunda ya “Twigire-Muhinzi”.

 

Ibikoresho byahawe aba bajyanama b’ubuhinzi birimo ibigega by’amazi, ipompo zitera imiti mu myaka, ingorofani, ibitiyo, majagu, ibikoresho byuhira imyaka, inkweto n’amakoti y’imvura, iminzani n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi bitandukanye.

 

Ni igikorwa cyo gushimira no gushishikariza Abajyanama b'ubuhinzi gukomeza gutegura neza imirima shuri ya Twigire muhinzi no gukora ubukangurambaga hagamijwe kuzamura umusaruro w'ubuhinzi.

 

Mu muhango wo gushyikiriza izi ndashyikirwa ibi bikoresho, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Angelique Mukunde yavuze ko abahinzi bagomba guhindura imitekerereze mu bijyanye n’ubuhinzi bakava mu buhinzi gakondo bakajya mu bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga.

 

Ati” Ubu ikigezweho ni uguhindura imyumvire. U Rwanda ruratera imbere mu bice byose bikora ku buzima bw’abaturage. Bahinzi rero ntimukwiye gusigara ngo usange hari abagihinga ibitabaha umusaruro. Guhindura imyumvire bizajyana no guhinga kijyambere ndetse mukanifashisha ikoranabuhanga aho biri ngombwa.

 

Yasabye abahawe  ibi bikoresho, kwirinda kubigurisha ahubwo bakabikoresha  gusa muri gahunda zijyanye n’iyamamazabuhinzi mu rwego rwo kwiteza imbere no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Kicukiro.

Yagize ati “Ntibyemewe ku mubigurisha ahubwo mubikoreshe neza bityo bagenzi banyu babone uko baza kubigiraho bityo tuzamure umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi”.

Umwe mu bahawe ibikoresho witwa Aimable Tuyisenge yavuze ko ibi bikoresho biziye igihe dore byari bikiri imbogamizi kwigisha abandi bahinzi guhinga kujyambere mu gihe nta bikoresho bigezweho kandi bihagije bari bafite.

 

Yavuze ko ibi bikoresho bigiye kubafasha guhinga kijyambere no guhugura bagenzi babo nta mbogamizi. Ati “ hari ubwo wakeneraga kwigisha abahinzi uko buhira imyaka ugasanga nta gikoresho cyabugenwe ufite. Washaka kubigisha uko bafata amazi y’imvura nabyo ntibabyumve neza kubera nta bikoresho. Ubu rero bigiye kutworohera ndumva iyamamazabuhinzi rigiye gukorwa neza kandi umusaruro uzaba mwinshi.

 

Akarere ka Kicukiro gafite imirenge ikorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi itatu ariyo Gahanga, Masaka na Gatenga. Abahinzi bibanda cyane ku bigori, urutoki, Soya n’imboga.