Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Kicukiro basabye abagabo bafite imyumvire y’uko umugoroba w’ababyeyi wahariwe abagore gusa kureka iyo myumvire kuko umugoroba w’ababyeyi ureba ababyeyi bombi kandi bose bakaba basabwa kuwitabira.

 

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama rusange y’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Kicukiro yateranye ku cyumweru mu Murenge wa Kanombe  yibanda ku  nsanganyamatsiko igira iti "Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana”.

 

Abagize Inama y’Iguhugu y’abagore mu Karere ka Kicukiro berekanye uko bashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2017-2018 banerekana ibyo bazakora muri uyu mwaka  w’ingengo y’imari wa 2018-2019.

 

Bimwe mu byo bishimra bagezeho birimo gushishikariza bagenzi babo kugana ibigo by’imari, guhanga imirimo ibyara inyungu, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana no kugira isuku y’abagize imiryango ndetse n’ahahurira abantu benshi.

 

Ubwo yerekanaga ibyagezweho, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Kicukiro Madamu Umuhire Chrstiane yagaragaje ko ku bijyanye n’umuhigo wo kwitabira aumugoroba w’ababyeyi usanga abagabo batawitabira ari benshi ugereranyije n’abagore.

Avuga ko ikibazo kinini gituma abagabo batawitabira harimo abafite imyumvire y’uko wahariwe abagore gusa. Yagize ati “Hirya no hino mu midugudu umugoroba w’ababyeyi warabaye ariko  hari aho twagiye tugera tugasanga abagabo bitabiriye ari bake cyane wabaza icyabiteye bamwe bagasubiza ko abagore ari bo bakwiye kuwitabira”.

Umuhire Christiane yasabye inzego zose bafatanya kurushaho kwigisha abagabo bakareka iyo myumvire kuko umugoroba w’ababyeyi ureba ababyeyi bombi.

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango  Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko umugoroba w’ababyeyi ukwiye gushyirwamo imbaraga kuko ari kimwe mu bisubizo byo guhangana n’ibibazo bikigaragara mu miryango cyane cyane hagati y’abashakanye.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi ni igisubizo cy’ibibazo byose biagaragara mu miryango. Ntukwiye kwitabirwa na bamwe ngo abandi basigare. Bakwiye guhirira hamwe bakajya inama abafite ibibazo bakabigaragaza abantu bakabafasha kwiyunga. Bizatuma bashyira hamwe ndetse na gahunda z’iterambere zivugirwamo zibagereho bityo biteze imbere”.

 

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International)  ishami ry’u Rwanda Madamu Ingabire Marie Imaculée we asanga umugoroba w’abayeyi witabiriwe uko bikwiye byakemura ibibazo by’akarengane bikigaragara hirya no hino mu miryango.

Ati “ingo zibera mu makimbirane gusa, ihohotera rigenda rigaragara ni ikimenyetso kigaragaza ko abenshi mu bafite ibyo bibazo batitabira umugoroba w’ababyeyi. Iyi ni gahunda ubuyobozi bwashyizeho ngo ifashe mu gukemura ibyo bibazo byose bijyanye n’akarengane mu miryango. Ni aha buri wese kureba niba witabirwa niba dushaka kubaka umuryango mwiza twifuza”.

 

Umugoroba w’ababyeyi ni urubuga ababyeyi b’abagore n’abagabo bahuriramo mu Midugudu aho batuye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barusheho kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ari ho hose.