Flash was not detected

 

 

Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Gaherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo by’Umujyi wa Kigali. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Kagarama, mu Kagari ka Rukatsa n’Umudugudu wa Rukatsa.Akarere ka Kicukiro gahana imbibi n’Akarere ka:

 

 

 

Ø  Bugesera:      mu Majyepfo  

 

Ø  Gasabo:         mu Majyaruguru

 

Ø  Rwamagana: mu burasirazuba

 

Ø  Nyarugenge: mu burengerazuba

 

 

 

 

 

 

IMITERERE Y’AKARERE – IMBIBI Z’AKARERE

 

IBURASIRAZUBA: Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Kicukiro rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende kari mu gishanga cya Rugende kugera aho kisukira mu Kagera aho Uturere twa Kicukiro, Bugesera na Rwamagana duhurira.

AMAJYARUGURU: Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Kicukiro rugizwe n’urubibi rw’Akarere ka Gasabo kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende kugera mu masangano y’akagezi ka Rugenge n’umugezi wa Rwampara aho Uturere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge duhurira.

IBURENGERAZUBA: Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, kuva mu masangano y’umugezi wa Rwampara n’akagezi ka Rugenge aho Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo duhurira, uzamuka umugezi wa Rwampara kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge n’urw’Umurenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro kugera aho ihurira n’Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mageregere na Kigarama kugera aho ihurira n’Umurenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro mu mpinga y’umusozi wa Rebero, kuri metero mirongo itandatu (m 60) utaragera ku kigega cy’amazi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Mageregere n’urw’Umurenge wa Gatenga kugera aho Umurenge wa Gatenga, uwa Mageregere n’uwa Gahanga ihurira, muri metero mirongo ine n’indwi (m 47 ) uvuye mu masangano y’akagezi ka Rutagara n’akagezi ka Kiruhura. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’ Umurenge wa Gahanga n’Umurenge wa Mageregere kugera aho ihurira n’Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera unyuze ku kagezi ka Kiruhura kisuka mu Kagera.

AMAJYEPFO: Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Kicukiro ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gahanga wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera ihurira ku Kagera kugera aho akagezi ka Rugende kisukira mu Kagera aho Akarere ka Kicukiro, ko mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Rwamagana na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba duhurira.

IMIRENGE IGIZE AKARERE KA KICUKIRO

 

 

 

 

 

 

Urutonde rw'Imirenge igize Akarere ka Kicukiro

Aho Imirenge iherereye
UMURENGE AKAGARI UMUDUGUDU TEL EMAIL TWITTER FACEBOOK
Gahanga Gahanga          
Gatenga Gatenga          
Gikondo Kagunga Kagunga1        
Kanombe Rubirizi          
Kagarama Rukatsa          
Niboye Gatare Taba        
Kigarama Bwerankori Nyenyeri        
Kicukiro Ngoma          
Masaka Cyimo          
Nyarugunga Kamashashi          

Urutonde rw'Utugari tugize Akarere ka Kicukiro

Aho Utugali duherereye
UTUGARI TWO MU MURENGE WA GAHANGA UMUDUGUDU TELEPHONE
Rwabutenge   0789863915
Murinja   0783074468
Kagasa   0788762363
Nunga   0786661149
Gahanga    
Karembure   0788464212
     
UTUGARI TWO MU MURENGE WA GATENGA UMUDUGUDU TELEPHONE
Nyanza    
Gatenga    
Karambo    
Nyarurama    
     
UTUGARI TWO MU MURENGE WA GIKONDO UMUDUGUDU TELEPHONE
KANSEREGE   0788485777
Nunga   0783722642
Kagunga   0783723470
     
UTUGARI TWO MU MURENGE WA KAGARAMA UMUDUGUDU TELEPHONE
Rukatsa    
Muyange    
Kanserege    
     
UTUGARI TWO MU MURENGE WA KANOMBE UMUDUGUDU TELEPHONE
Busanza    
Kabeza   0783383404
Rubirizi   0788773363
Karama   0788492011
     
UTUGALI TWO MU MURENGE WA KICUKIRO UMUDUGUDU TELEPHONE
Kicukiro    
Ngoma    
Gasharu    
Kagina    
     
UTUGARI TWO MU MURENGE WA KIGARAMA UMUDUGUDU TELEPHONE
Rwampara   0783722568
Kigarama   0788898160
Nyarurama   0788484093
Karugira   0788509040
Bwerankori   0783723542
     
UTUGARI RWO MU MURENGE WA MASAKA UMUDUGUDU TELEPHONE
Gako    
Ayabaraya    
Gitaraga    
Rusheshe    
Mbabe    
Cyimo    
     
UTUGARI TWO MU MURENGE NIBOYE UMUDUGUDU TELEPHONE
Gatare   0788415257
Niboye   0788849979
Nyakabanda   0788410282
     
UTUGARI TWO MU MURENGE WA NYARUGUNGA UMUDUGUDU TELEPHONE
Kamashashi    
Rwimbogo    
Nonko