Menya Kicukiro

Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Gaherereye mu Burasirazuba bw’amajyepfo bw’Umujyi wa Kigali. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Kagarama, mu Kagari ka Rukatsa mu Mudugudu wa Rukatsa. Akarere ka Kicukiro gahana imbibi n’utu Turere: . Bugesera: mu Majyepfo . Gasabo: mu Majyaruguru . Rwamagana: mu Burasirazuba . Nyarugenge: mu Burengerazuba

Ahantu Nyaburanga mu Karere ka Kicukiro

Akarere ka Kicukiro gafite ahantu Nyaburanga hagizwe n’Amahoteli, Ikibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali (Kigali International Airport) n’ahandi hagizwe n’ubusitani bubereye amaso hakunze gusurwa ndetse no gukorerwa ibirori by’ubukwe, ibiterane by'Amadini n'Amatorero n’ibindi.

Hari kandi n’igicumbi cy’umuco( Kigali Cultural  Village) cyubatse mu Murenge wa Gatenga ,aha hagaragara ibihangano ndangamuco Nyarwanda ndetse hakaba ahantu heza mu rwego rwo kwakira inama, amahugurwa ndetse n'ibitaramo by'imiziki byo ku rwego rwo hejuru.

Mu Karere ka Kicukiro kandi hari ikibuga mpuzamahanga cy'umukino wa Cricket , iki kibuga cyubatse mu Murenge wa Gahanga ; ubwiza bw'iki kibuga butuma habera ibikorwa bitandukanye by'imikino , imyidagaduro ndetse n'ibifasha abantu kuruhuka.

Niba wifuza amakuru yisumbuye ku mikorere n’imiterere by‘ingoro z’Igihugu z’umurage w’u Rwanda , kanda hano