ABAJYANAMA B’UBUZIMA BARIMO GUHUGURWA KU KURWANYA MARALIYA
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’Umuryango “Strive Foundation Rwanda” bakomeje ibikorwa byo kurwanya Maraliya imaze igihe yongeye gukaza umurego mu Karere ka Kicukiro , kuri ubu hakaba harimo guhugurwa Abajyanama b’ubuzima ndetse n’Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugera ku Kagari.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025, ubwo hahugurwaga Abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mirenge ya Gikondo na Kigarama, bagaragarijwe uruhare rwabo mu kugabanya ubwiyongere bw’iyi ndwara ndetse no kubaka ikizere mu baturage bakarushaho kubagana igihe hari ukeka ko yarwaye Maraliya.
Umukozi w’Akarere ukurikirana ibikorwa byo kurwanya Maraliya , UFITINEMA Gatera Emerance, aganira n’abitabiriye amahugurwa yagize ati: “Twese tuzi ko umusanzu w’Abajyanama b’ubuzima ari ntagereranywa, muri iki gihe bigaragara ko iyi ndwara ya Maraliya yiyongereye turagira ngo murusheho kwegera abaturage ndetse bizatuma nabo babegera igihe hari ugize ibimenyetso bya Maraliya mumufashe, Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo turabasaba kongera ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa byo kurwanya Maraliya aho abantu batuye dukomeza ingamba zisanzwe zo gukuraho ibihuru bikikije ingo, gusibura ibidendezi by’amazi , kuryama mu Nzitiramibu n’izindi ngamba zitandukanye tutibagiwe kwishyura Mituweli”.
Yashimiye kandi Abafatanyabikorwa b’Akarere “Strive Foundation Rwanda” ku ruhare rwabo bakomeje kugaragaza kuko aya mahugurwa aje akurikira icyumweru cyo kurwanya Maraliya nacyo cyaranzwe n’ubukangurambaga mu Mirenge igaragaramo Maraliya kurusha indi.



