ABACURUZI BARASABWA KUNOZA SERIVISI MU GIHE CYA SHAMPIYONA Y’ISI Y’AMAGARE IZABERA MU RWANDA
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine ubwo yaganiraga n’abacuruzi bafite ibigo binini bikorera mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kubategura kwakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare [UCI Road World Championships 2025].
Iyi Shamiyona iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeli 2025 ariko abasiganwa bakaba bazakoresha imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, ibi biha umwihariko iri rushanwa kuko abasiganwa bazamara igihe mu Mujyi wa Kigali kandi iri rikaba ari irushanwa riri ku rwego rw’isi bitandukanye n’andi marushanwa yajyaga abera mu Rwanda , ibi bikaba ari imwe mu mpamvu abacuruzi basabwa kurushaho kunoza Serivisi by’umwihariko abatanga Serivisi zo gucumbikira abantu, inzu z’uburiro n’ubunywero ndetse n’izindi Serivisi zitandukanye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ati: “Iyi Shampiyona itandukanye n’andi marushanwa akunze kubera mu Rwanda kuko noneho ubu biri ku rwego rw’isi yose, muziko dusanzwe turi igicumbi cy’ubukerarugendo ariko aha turasabwa kurushaho kwitegura bitewe n’urwego iri rushanwa ririho, Serivisi nziza tuzwiho turasabwa ko iva mu magambo ahubwo n’abatari barageze mu Rwanda bakabona itandukaniro ry’Igihugu cyacu n’ibindi bihugu, abatanga Serivisi zo kwakira abantu nk’amacumbi na Resitora “Restaurant” turabasaba kongera urwego rw’isuku mu mafunguro kuko byaba bibabaje tubonye hari abavuga ko amafunguro atabaguye neza, isuku mu byumba byo kuraramo nayo igomba kongerwa ndetse tugakaza umutekano aho dukorera”.
Abacuruzi kandi bibukijwe gukorana n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’iz’umutekano kugira ngo irushanwa rizarangire mu mudendezo.


