ABADEPITE BAGIZE FFRP BASOJE URUZINDUKO RW’IMINSI IBIRI MU KARERE KA KICUKIRO.
Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, Abadepite Hon. Imaniriho Clarisse na Hon.Kanyange Phoebe bari mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ( FFRP)basoje uruzinduko rw’iminsi Ibiri bagiriraga mu Karere ka KICUKIRO.
Uru ruzinduko rwatangiye Taliki 21 Ukuboza 2022 ubwo bakirwaga n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Bwana Adalbert RUKEBANUKA , bagirana ibiganiro Nyunguranabitekerezo n’Ibyiciro bitandukanye birimo : Ba Mutima w'urugo, JADF, Amashuri, amavuriro, Amadini, MAJ, n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ; Ibi biganiro byibandaga ku bikorwa byakozwe n’Akarere mu Kubaka Umuryango Utuje kandi utekanye ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’Umuhigo wa Mutima w’Urugo.

Abitabiriye Ikiganiro Nyunguranabitekerezo.
Nyuma y’Ibiganiro Nyunguranabitekerezo Abagize FFRP bakoranye umuganda n'Abaturuge bo mu Mudugudu wa Karisimbi, mu Murenge wa Kicukiro, Umudugudu ukorerwamo Imihigo ya Mutimawurugo. Nyuma y'umuganda w'isuku , hakurikiyeho igikorwa cyo gusura umuryango ubanye neza, witeje imbere. Gahunda yasojwe n'igikorwa cyo kugaburira abana indyo y'uzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.