ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE (JADF) BIYEMEJE KONGERA IMBARAGA MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE
Kuri uyu wa wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF), iyi nama ikaba yitabiriwe kandi n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine.
Muri iyi nteko rusange, abitabiriye barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo: iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza bigenga imiryango itari iya Leta ndetse n’ibisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, ikoreshwa rya Sisitemu ihuza Akarere n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imali wa 2025-2026.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine mu ijambo rye yashimye abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare bakomeje kugira mu guhindura imibereho y’abaturage abasaba kongera imbaraga ahakigaragara imbogamizi by’umwihariko harebwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene.
Yagize ati: “Turashima uruhare rw’abafatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye harimo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere myiza, ubufatanye bwacu nizo mbaraga zacu kandi bigaragara ko umusaruro w’ubufatanye bwacu wigaragaza cyane cyane mu bikorwa bifasha abaturage b’amikoro make kwikura mu bukene, ndabasaba ariko ko dukomeza ubu bufatanye kuko hari abaturage bakigaragaza imbogamizi z’imibereho myiza”.
Muri iyi nama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, abitabiriye bamurikiwe Uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwiswe DMIS (Data Monitoring Information System) buzajya bufasha Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa guhuza amakuru na Raporo hagamijwe kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith aganiriza abitabiriye aho yagarutse ku mikorere y'imiryango itari iya Leta



