ABAFATANYABIKORWA MU BUZIMA BIYEMEJE GUTANGA UMUSANZU MU ITERAMBERE RY’AKARERE.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023 ,Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw'Akarere bitabiriye inama yahuje Akarere n'abafatanyabikorwa muri gahunda z'Ubuzima, iyi nama yabereye kuri Hotel Nobleza hagamijwe kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire harebwa ibikorwa by'Akarere bijyanye no guteza imbere ubuzima n'uruhare rw'Abafanyabikorwa.
Ubuyobozi bw ̓ akarere bwashimye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry ̓ abaturage ndetse babizeza ubufatanye .
Mu ijambo rye umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI yabasabye gukorera mu mucyo , bakagisha inama ubuyobozi bw’Akarere aho bibaye ngombwa ndetse abasaba gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bubahuza kugira ngo ibikorwa byabo birusheho kugera ku baturage mu buryo bwihuse .
Yabasabye kandi kwegera abaturage bakamenya ibibazo biri mu miryango kuko ariho ubuzima buhera “ Imibereho myiza y ̓ umuntu itangirira hasi uko yarezwe mu muryango rero dufite umurimo ukomeye cyane wo kuba hafi umuryango tukareba ibibazo bibangamiye ubuzima n’imibereho yabo nibwo tuzubaka imiryango ifite ubuzima n’imibereho myiza ishobora kwiteza imbere ikanateza imbere igihugu”.
Muri iyi nama kandi hagarutswe ku kibazo cy’abana bakurwa ku mihanda bakajyanwa mu miryango ariko bakongera gusubira mu muhanda , iki kibazo abafatanyabikorwa bakaba biyemeje gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu gukurikirana abana mu miryango bashyizwemo bakareba imibereho yabo bakanaganirizwa ku byiza byo kuba mu muryango.