“ABAFITE UBUMUGA BARASHOBOYE” NUDOR

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, mu Murenge wa Gahanga , Akagari ka Gahanga habereye ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga aho abaturage basobanuriwe ko abafite ubumuga bashoboye kandi ko bakomeje kugira uruhare mu iterambere ryabo, umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange. Ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe n’ihuriro ry'imiryango y' abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR.

Ubu bukangurambaga bwaranzwe n’inyigisho ndetse n’ikinamico zigaruka ku kato n’ihezwa bikorerwa abantu bafite ubumuga ariko nanone zigaruka ku bimaze kugerwaho mu iterambere n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.

Umuyobozi wa NUDOR, Dr Mukarwego Betty yashimye Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'uburezi budaheza, iyi gahunda ikaba yarafashije abafite ubumuga kwiga ndetse bakaba bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere muri iki gikorwa, Karungi Rebecca yavuze ko abafite ubumuga bashoboye asaba ababyeyi kujyana abana bafite ubumuga mu ishuri kugira ngo bazigirire akamaro ndetse bakagirire imiryango yabo n'Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi bose , barashoboye kandi ibyo batweretse biragaragaza ko bashoboye, mwabonye impano batweretse harimo abacuranzi, abaririmbyi beza ndetse n’abakinnyi b’ikinamico, ubutumwa baduhaye ntidukwiye kubusiga hano ahubwo mu miryango yacu duhindure imyumvire ku buryo twafataga abafite ubumuga, hari aho usanga n’ababyeyi baranze kujyana umwana ku ishuri kuko afite ubumuga , ibi ni amakosa kuko murabona ko hano turi kumwe na bamwe mu bafite ubumuga ariko bize amashuri ahambaye ndetse ubu bakaba bigisha muri Kaminuza”.

Yavuze kandi ko Ubuyobozi buzakomeza gufasha abafite ubumuga mu mishinga yabo y’iterambere kugira ngo ubumenyi bafite bubyazwe umusaruro.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro Karungi Rebecca

Umuyobozi wa NUDOR, Dr Mukarwego Betty

Back