ABAGIZE INZEGO Z’UMUTEKANO BIBUKIJWE URUHARE RWABO MU KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere mu mahugurwa agenewe inzego z’umutekano harimo: Polisi y’Igihugu, RIB, DASSO ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko aho barimo guhugurwa ku mategeko ahana ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’uburyo bwo gutanga raporo y’ahagaragaye icyaha.

Kutihanganira abakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ni umurongo watanzwe na Leta y’u Rwanda hashyirwaho amategeko ahana ibi byaha, kubaka inzego zikumira ibi byaha ndetse no gufasha abahohotewe , ibi kandi biragenda bitanga umusaruro.

Gusa n’ubwo hari byinshi bikomeje gukorwa haracyari imbogamizi mu miryango itandukanye zirimo izishingiye ku muco , Kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ikibazo cyo gusambanya abana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Huss Monique atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro yashimye abagize uruhare mu kuyategura  barimo :Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’u Rwanda , Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha ndetse n’Umuryango “Heath Foundation (AHF) Rwanda” asaba abitabiriye ko ubumenyi bazungukira muri aya mahugurwa buzafasha Akarere ka Kicukiro guhangana n’ibibazo by’ihohotera bikigaragara.

Yagize ati: “Nk’Ubuyobozi bw’Akarere dushimiye cyane abateguye aya mahugurwa y’ingirakamaro, nizeye ko inzego z’umutekano ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko mwitabiriye azabagirira akamaro by’umwihariko ku bibazo mwakundaga guhura nabyo akenshi birebana no kudasobanukirwa amategeko ahana ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no kubitangira Raporo, bizadufasha kandi nk’Akarere mu rugendo turimo rwo guhangana n’ibyaha nk’ibi aho bigaragara hose kandi tuzabitsinda twese dufatanyije”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije kandi yavuze ko Imiryango ishingiye ku myemerere ifite uruhare runini mu gukumira ibyaha nk’ibi , abasaba kongera ubukangurambaga mu bayoboke babo, yanasabye Abayobozi b’Ibigo by’amashuri kurushaho kwegera abanyeshuri ntibabiharire ababyeyi gusa, avuga ko bizafasha mu kumenya amakuru y’abana bahohoterwa by’umwihariko abaterwa inda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique yavuze ko Kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bireba buri wese

Back