ABAGORE N’ABAKOBWA 18093 BAMAZE GUSUZUMWA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA N’IY’IBERE

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije Huss Monique, yayoboye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere, Abafatanyabikorwa, Ibigo by’ubuvuzi, Imiryango ishingiye ku myemerere, Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima na Imbuto Foundation harebwa uko igikorwa cyo gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere kirimo kugenda mu Karere kose.

Mu ijambo ritangiza iyi nama Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije yashimye abafatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga avuga ko burimo kugenda neza nubwo hari umubare munini utarasuzumwa ariko ko igikorwa gikomeje ati: “Ndashimira abafatanyabikorwa mwese mukomeje kugira uruhare muri ubu bukangurambaga nk’uko mubibona mu mibare yagaragajwe, tumaze gusuzuma abaturage barebwa n’iki gikorwa bagera ku bihumbi 18093 gusa aba ntabwo bahagije kuko hari benshi batarabasha kwitabira kubera impamvu zitandukanye zirimo n’akazi, hari gahunda twatangije y’uko bamwe twajya tubafasha tukabasanga aho bakorera nko mu masoko n’ahandi kandi twizeye ko bizatanga umusaruro”.

Ubukangurambaga bwo gusuzuma iyi Kanseri bwatangiye muri Mata 2025 kugeza ubu abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 18093 barengeje imyaka 30 bakaba bamaze kwisuzumisha, abatarisuzumisha barakangurirwa kubikora kuko birimo gukorwa ku buntu.

Kanseri y’Inkondo y’umura n’iy’ibere hari abantu bayirwara ntibabimenye kuko ibimenyetso byayo bitinda kugaragara ariyo mpamvu abantu basabwa kwisuzumisha n’ubwo nta bimenyetso waba ugaragaza, abarebwa n’iki gikorwa ni abafite imyaka 30-49.

Back