ABAGORE N’ABAKOBWA BARASHISHIKARIZWA KWISUZUMISHA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA N’IY’IBERE

Mu Karere ka Kicukiro hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwahariwe Kwisuzumisha Kanseri y’inkondo y’umura ndetse na Kanseri y’ibere, ibi bikorwa bikaba birimo kubera ku mavuriro atandukanye ari mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Huss Monique ubwo yari ku Kigo Nderabuzima cya Gikondo yibukije abagore n’abakobwa baje kwivuza ko indwara ya Kanseri y’inkondo y’umura n'iy'ibere ari indwara mbi ihitana benshi nyamara kuyirinda bishoboka cyane cyane ko iyo wisuzumishije hakiri kare haba hari amahirwe menshi yo gukira.

Yagize ati: “Muri iki gihe turi mu bukangurambaga bwo kurwanya Kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’iy’ibere, turabasaba ko n’ubwo mwaje kwivuza izindi ndwara ariko mudakwiye gutaha mutisuzumishije iyi Kanseri kuko birimo gukorwa ku buntu, ndabibutsa ko kandi iyi Kanseri idakunze kugaragaza ibimenyetso iyo hakiri kare ari nayo mpamvu tubasaba kwisuzumisha n’ubwo umuntu yaba nta bimenyetso agaragaza”.

Abagore n’abakobwa basabwa kwisuzumisha Kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’iy’ibere ni abagejeje imyaka 30 kuzamura, iki gikorwa by’umwihariko kirimo kubera ku mavuriro akurikira: Legacy Clinic, Shema Clinic, DMC Hospital, Good life Clinic, Carrefour Polyclinic I Gikondo, ndetse no mu Bigo Nderabuzima.

Gusuzuma Kanseri y'Inkondo y'umura n'iy'ibere birimo kubera ahantu hatandukanye

Back