ABAKIRI BATO BIBUKIJWE AKAMARO K'IBITI BY'IMBUTO

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza ,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana MUTSINZI Antoine yakiriye Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye wari kumwe na Madamu Etleva Kadilli, Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Lieke van de Wiel, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda; Belinda Bwiza, Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda ndetse na Elodie Shami, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation.

Aba bashyitsi basuye ubuhumbikiro bw’ingemwe burimo gutuburirwamo ibiti birenga 150,000, byiganjemo ibiti by’imbuto ziribwa. Banifatanyije n’abana b’abanyeshuri mu bikorwa byo kubangurira ibi biti (grafting), mu rwego rwo kubashishikariza kugira uruhare mu gutera ibiti bitanga umusaruro mwinshi no kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye yasobanuriye aba banyeshuri akamario k’ibiti by’umwihariko avuga ku biti by’imbuto ziribwa ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka, ati “Ndashimira abana bacu twifatanyije uyu munsi mu gikorwa gikomeye cyo kubangurira ibi biti by’imbuto mu rwego rwo kuzamura umusaruro wabyo, bana bacu rero mwabonye ko iki ari igikorwa cyoroshye nawe ushobora kubikora mu rugo maze ugatera igiti ndetse ukanakibangurira ukaba wizeye ko mu myaka iri imbere uzajya ubona umusaruro mwiza w’imbuto”.

Yabibukije kandi ko uretse kuba ibi biti bifasha abaturage mu kwihaza mu biribwa binagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Back