ABAKORA UBUCURUZI BWA HOTELI , UTUBARI N’AMACUMBI BARAGIRWA INAMA
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama y’umutekano yaguye yanatumiwemo abayobozi b’amahoteli, utubari n’amacumbi mu rwego rwo kuganira ku kunoza Serivisi batanga.
Iyi nama yagarutse by’umwihariko ku isuku, umutekano ndetse n’ibihano biteganyijwe ku baca ukubiri n’amabwiriza ajyanye n’isuku ndetse n’umutekano.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana MUTSINZI Antoine yibukije abitabiriye iyi nama ko kubahiriza aya mabwiriza ari ingenzi cyane kuko bituma abatanga Serivisi bunguka mu bucuruzi bwabo kandi n’ababagana bagahabwa Serivisi nziza zihuye n’ikiguzi baba batanze.
Yagize ati “Mu Rwanda tuzwiho gutanga Serivisi nziza ari nayo mpamvu mubona Igihugu cyacu kirimo gutera imbere mu rwego rwa Serivisi, gusa bigaragara ko hari abataramenya agaciro ko gutanga Serivisi nziza gusa twe nk’ubuyobozi ntabwo tuzarebera ni nayo mpamvu tubatumira mu mahugurwa nk’aya ariko nanone tugashyira mu bikorwa ibihano ku banyuranya n’amabwiriza, ntabwo umuntu akwiye gufata amafunguro yanduye kuko yateguranywe umwanda ngo birangirire aho, nta nubwo umuntu akwiye kujya kuri Hoteli ngo yibwe nabyo birangirire aho, ukora ubucuruzi agomba kubibazwa”.
Muri iyi nama kandi abitabiriye baganirijwe ku byiza byo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza ndetse banasobanurirwa itegeko ry’umurimo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere MUTSINZI Antoine aganira n'abitabiriye inama

