ABAKOZI B’UMURENGE WA KANOMBE BARIBUTSWA SERIVISI NZIZA KANDI YIHUSE
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere hamwe n’Inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere basuye Umurenge wa Kanombe mu rwego rwo kuganira n’abakozi b’Umurenge ku ngamba zo kunoza Serivisi baha abaturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine mu butumwa yageneye abakozi b’Umurenge wa Kanombe yabibukije ko Imvugo “Umuturage ku Isonga” idakwiye kuguma mu magambo gusa ko ahubwo ikwiye kujya mu bikorwa, ati: “Iyo tuvuze ngo Umuturage ku isonga , tuba tuvuze Serivisi nziza ku bo tuyobora, ntabwo bikwiye ko umuturage aza ku Murenge cyangwa ku Kagari gushaka Serivisi agataha atayibonye cyangwa se nubwo yayibona akayibona bimugoye , ntabwo ari byo, inshingano zacu ni ugutanga Serivisi nziza kandi yihuse ndetse nicyo kizere abaturage baba baratugiriye bakatwemerera kubayobora, twirinde imvugo zidakwiye ndetse no gusiragiza abaturage”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kandi yavuze ko Abayobozi b’inzego z’ibanze bafite inshingano yo kugira inama abaturage bakababuza gukora ibyaha ndetse n’ibindi bikorwa bibujijwe, aha yatanze urugero rw’abaturage bubaka mu buryo butemewe “Akajagari” bikarangira inzu zabo zikuweho, agaragaza ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuye abaturage bakamenya ko bibujijwe kubaka udafite ibyangombwa kuko biteza igihombo ubikoze.
Yibukije kandi abayobozi gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage gukoresha Sisiteme Imibereho bakoresheje Telefoni ngendanwa aho bakanda *195# umuntu akabasha kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse no kureba niba amakuru y’umuryango we agaragara muri Sisiteme ari ukuri.

