ABANA BIBUKIJWE KUGIRA URUHARE MU MIYOBORERE Y’IGIHUGU
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nzeli 2025 ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye amatora ya Komite z’ihuriro ry’abana yitabiriwe n’abana bahagarariye abandi mu Mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, aya matora akaba yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije ,Huss Monique.
Ubwo yatangizaga aya matora Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu Huss Monique yibukije abana ko ari bo ejo hazaza h’Igihugu bityo ko bafite umwanya ukomeye mu miyoborere y’Igihugu ati: “Bana bacu twishimiye ko uyu munsi mwitabiriye amatora ya Komite y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere kacu ka Kicukiro, uyu ni umwanya mwahawe n’Ubuyobozi bwacu bwiza kugira ngo namwe mugire uruhare mu gutanga umusanzu ku Gihugu cyacu, ijwi ry’umwana rifite agaciro kuko abo muza gutora bazagira uruhare mu byemezo bifatwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abana, mbifurije rero kugira amatora meza kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo inshingano za Komite mugiye gutora zizakorwe neza”.
Komite yatowe igizwe n'abana 6 barimo: Perezida ,Visi Prezida, Umunyamabanga, Umujyanama wa 1, Umujyanama wa 2 n'uhagarariye abafite ubumuga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije Huss Monique (Hagati) atangiza amatora


