ABANYESHURI BA GS KAREMBURE BIZIHIJE UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025, mu Karere ka Kicukiro hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, uyu munsi ukaba wizihirijwe mu ishuri rya GS Karembure riherereye mu Murenge wa Gahanga.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki ya 16 Kamena buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ndera neza , Nkure nemye”. Ubwo hizihizwaga uyu munsi, abana bagaragaje impano zitandukanye by’umwihariko mu mbyino z’umuco Nyarwanda ndetse n’ikinamico zitanga ubutumwa bwo kubaka umuryango mwiza aho abana bahabwa uburere buzatuma baba Ingirakamaro ku Gihugu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro, NKERA David yasabye abana biga muri iri Shuri ndetse n’abana muri rusange kwiga bashyizeho umwete bagaharanira kuzaba Intwari bakagirira Igihugu akamaro ati: “Bana bacu, kuri uyu munsi twizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, turabasaba kwiga mushyizeho umwete kuko ntacyo ushobora kugeraho mu buzima utarageze mu Ishuri, Isi tugezemo isaba ko umuntu agomba kuba ajijutse akabasha kugendana n’igihe , ndabibutsa ko ejo hazaza hari mu biganza byanyu , Igihugu, Ababyeyi banyu ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange tubitezeho kuzaba Ingirakamaro ku Gihugu”.

Abanyeshuri kandi basobanuriwe uburenganzira bw’abana ariko banibutswa inshingano zabo zirimo kubaha abarezi babo no kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda, Abanyeshuri babaye indashyikirwa bashimiwe bahabwa ibikoresho by’ishuri .

Itorero rya GS Karembure ryagaragaje ubuhanga mu mbyino Nyarwanda

Abanyeshuri babaye Indashyikirwa bahawe ibihembo byiganjemo ibikoresho by'Ishuri

Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere ka Kicukiro NKERA David

Back