ABATURAGE BA KABEZA BIYEMEJE GUSIGASIRA ISUKU

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026, mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza habaye inteko y’abaturage yayobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage Madamu URUJENI Martine ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine.

Ubutumwa bwagarutsweho muri iyi nteko y’abaturage bwibanze ku gusigasira isuku aho abantu batuye , aho bakorera , ku mihanda ndetse by’umwihariko bakagira isuku ku mubiri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage Madamu URUJENI Martine wari Umushyitsi mukuru yagize ati “Biba bibabaje iyo wicaranye n’abantu ukabona batangiye guhaguruka kuko wababangamiwe kubera umwanda, ibi ntabwo bikwiye kuko isuku itangirira kuri wowe , ukamenya gukaraba umubiri wose ndetse no kumesa imyambaro yawe”.

Abaturage b’akagari ka Kabeza bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku buryo bagiye kunoza isuku ndetse biyemeza kwesa uyu muhigo bahereye mu Isibo.

Muri iyi nteko y’abaturage kandi , aba bayobozi bakemuye ibibazo by’abaturage bifitanye isano n’amakimbirane y’ubutaka bibutswa kwegera Ubuyobozi igihe cyose hari icyo batumvikana kandi bagaharanira ko ibibazo bafitanye bikemurwa binyuze mu bwumvikane.

Back