ABATURAGE B’AKAGARI KA GATARE MU MURENGE WA NIBOYE BATASHYE UMUHANDA WA KABURIMBO

Kuri iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, abaturage b’Akagari ka Gatare mu Murenge wa Niboye batashye ku mugaragaro umuhanda ureshya na Matero 500 biyubakiye ku cyigero cya 100%. Bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo batura heza kandi bakabungabunga isuku y’imihanda iri muri aka Kagari.

Iki gikorwa cyo gutaha uyu muhanda cyayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Bwana MUTSINZI Antoine wabashimiye umurava bagaragaje ati “Tubashimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa mugezeho, ibi kandi ni urugero rwiza rw’ibishoboka mu Karere kacu aho dukomeza kwibutsa abaturage kwishakamo ibisubizo tugaharanira kwigira no kwihesha agaciro”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yanijeje aba baturage ko uyu muhanda bubatse Akarere kazabafasha mu kuwusana igihe wangiritse ndetse no kuwumurikira hashyirwaho amatara. 

Back